Kiss Summer Awards 2022: yazirikanye Buravan imuha igihembo, Chriss Eazy yegukanamo bibiri.

8,385
Kwibuka30

“Twaje” Alubumu ya nyakwigendera Yvan Buravan utakibarizwa ku isi y’abazima yagizwe iy’umwaka mu bihembo bitegurwa na Radio Kiss fm bizwi nka Kiss Summer Awards 2022, byatanzwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 30 Ukwakira 2022.

Umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye ku izina rya Yvan Buravan wavukiye igikondo ku itariki ya 27 Mata 1995 akaza kwitaba Imana mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza indwara ya Kanseri.

Iki gihembo akaba yagihawe mu ijoro ryo kuri iki Cyunweru ku mugoroba wa tariki ya 30 Ukwakira 2022 muri Norrsken House Kigali ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo Bigenerwa abahanzi n’abandi banyamuziki baba baritwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Nkusi Arthur na Sandirine Isheja nibo bayoboye uno muhango watangiye ku isaha ya saambiri z’umugoroba mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatangiye gutangwa, bahereye ku cya Producer w’umwaka cyashyikirijwe Element.

Igihembo cyakurikiwe n’icy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Chriss Eazy, yongera kandi guhembwa igihembo cyindirimbo y’umwaka ariyo ‘Inana’.

Kwibuka30

Igihembo cya gatatu cyatanzwe muri Kiss Summer Awards 2022 ni icya Album y’umwaka yabaye ‘Twaje’ ya nyakwigendera Yvan Buravan utakibarizwa ku isi y’abazima cyakiriwe na mukuru we witwa Martial.

Igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka cyegukanywe na Alyn Sano mu gihe umuhanzi w’umugabo w’umwaka yabaye Kenny Sol.

Mugihe Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu yahembwe nk’umuntu wagiriye akamaro kanini uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Umwaka w’ibi bihembo utangira kubarwa bahereye igihe ibindi byatangiwe, ukarangirana n’impeshyi ya buri mwaka.

Muri Kiss Summer Awards 2022 abahanzi bahatanaga mu byiciro bitandatu byiyongeraho igihembo cy’umuntu wagiriye akamaro uruganda rwa muzika ushimirwa by’umwihariko.

Ni ku nshuro ya gatanu ibi bihembo bitangwa na Kiss FM byashyikirizwaga ababitsindiye kuko byatangiye mu 2018.

Leave A Reply

Your email address will not be published.