U Rwanda rwifatanije n’andi mahanga mu kunamira umwamikazi Elizabeti uherutse gutanga

8,431

Kuva i Toronto muri Canada, i Sydney muri Australia, i Pretoria muri Afurika y’Epfo kugera i Kigali mu Rwanda, amabendera yururukijwe mu rwego rwo kwifatanya n’u Bwongereza mu kunamira Umwamikazi Elizabeth II watanze.

Inkuru y’akababaro yo gutanga kwa Elizabeth II yamenyekanye mu mugoroba wo kuwa Kane tariki 8 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe ruri muri Ecosse azize izabukuru, cyane ko yari afite imyaka 96.

Umwamikazi Elizabeth II yatanze n’ubundi mu gihe byari bimaze iminsi bitangazwa ko ubuzima bwe budahagaze neza, nko muri Nyakanga 2022 yajyanywe mu bitaro ariko nyuma aza gutaha.

Kuva amakuru y’urupfu rw’uyu Mwamikazi yajya hanze, Abakuru b’ibihugu byo hirya no hino ku Isi n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye bakomeje kwandika ubutumwa bagaragaza ko bifatanyije n’Abongereza by’umwihariko umuryango w’ibwami muri iki gihugu.

Ibi byakozwe n’abarimo, Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden uyoboye iki gihugu muri iki gihe, Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Paul Kagame nawe nk’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth na Perezida w’u Rwanda abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yifatanyije n’Abongereza muri ibi bihe bikomeye.

Ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”

“Ndihanganisha Umwami, Umugabekazi n’abaturage bose n’u Bwongereza na Commonwealth.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwajyanye no kururutsa amabendera, yaba ari ahakorera inzego z’ubuyobozi zitandukanye, iz’abigenga nk’amahoteli n’ahandi.

Ibi byakozwe ku itegeko rya Perezida wa Repubulika binyujijwe mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ari nabyo byasohoye itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022.

Kuri BK Arena, Serena Hotel Kigali, Four Points by Sheraton, ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Akarere ka Gasabo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ni hamwe mu ho umunyamakuru wa IGIHE yageze asanga iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa.

Ahakorera Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda kandi hashyizwe igitabo ababyifuza bashobora kugenda bakandikamo ubutumwa bwo gufata mu mugongo Abongereza n’umuryango w’ibwami.

Ni igitabo cyamaze kwandikwamo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.

Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ibi nibyo byaraye byubahirijwe ubwo uyu Mwamikazi yatangaga kuko umuhungu we, Charles niwe wahise yima ingoma afata izina ry’Umwami Charles III.

(Src:Inkuru ya igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.