M23 yashyizeho undi muvuguzi, ubu bakaba babaye batatu

8,086
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa M23 bwashyizeho umuvugizi wungirije mu bya Politiki ari we Canisius Munyarugerero, buvuga ko biri mu rwego rwo gukomeza kongerera ingufu urwego rw’itumanaho rw’uyu mutwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, uyu mutwe uvuga ko ugendeye ku cyemezo cyo ku ya 31 Nyakanga 2022 cyo gushyiraho Umuvugizi mu bya Politiki, wafashe ikindi cyemezo.

Muri iri tangazo rivuga ko iki cyemezo kihutirwa kandi ari ngombwa, M23 itangaza ko yafashe umwanzuro “wo gushyiraho umuvugizi wungiriye wa M23 umuvandimwe Canisius Munyarugerero.”

Kwibuka30

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yashimangiye ko guhera igihe batangarije uyu mwanzuro, “Umuvandimwe Canisius Munyarugerero yahawe inshingano, kuva uyu munsi arafata inshingabo zo kuba umuvugizi wungirije mu bya Politiki wa M23, mu rwego rwo guha imbaraga itumanaho ryacu.”

Tariki 31 Nyakanga, ubuyobozi bwa M23 bwashyizeho umuvugizi wihariye mu bya Politiki ari we Lawrence Kanyuka akaba agiye kungirizwa n’uyu washyizweho Canisius Munyarugerero.

M23 yavugaga ko iki cyemezo cyo gushyiraho umuvugizi wihariye mu bya Politiki, kigamije kunoza imikorere y’uyu mutwe.

M23 isanzwe ifite Umuvugizi mu bya Gisirikare ari we Maj Willy Ngoma wagiye anumvikana cyane asobanura ibyerekeye ibikorwa bya gisirikare mu minsi ishize ubwo urugamba hagati y’uyu mutwe na FARDC rwari rukomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.