Leta y’u Rwanda yihanganishije guverinoma ya Koreya y’Epfo kubera inkongi y’umuriro yapfiriyemo abaturage bayo batari bake
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, yihanganishije imiryango n’inshuti z’abazize inkongi yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo Gihugu ndetse ikaba ikomeje no kwiyongera.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage na Guverinoma y’iki Gihugu muri iyi minsi y’akababaro.
Kugeza ubu abantu 24 ni bo bamaze guhitanwa n’iyi nkongi naho abandi 26 bakomeretse. Muri abo, 12 bamerewe nabi mu gihe Ubuyobozi bwatangaje ko benshi mu bapfuye bari mu kigero cy’imyaka 60 na 70.
Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ihereye mu gace ka Sancheong itizwa umurindi n’umuyaga mwinshi wayikongeje no mu bindi bice. Magingo aya, abarenga ibihumbi 23 bahunze ingo zabo.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abashinzwe kuzimya umuriro hamwe n’abasirikare bagera ku bihumbi bitanu, bari gukora ibishoboka ngo bazimye umuriro no kurwanya ko ukomeza gukwira mu bindi bice bitandukanye aho bari kwifashisha imodoka ndetse na kajugujugu z’igisirikare cya Amerika.
Comments are closed.