U Rwanda rwizihije umunsi wa Commonhealth

9,000
U Rwanda rwishimiye kwizihiza Umunsi wa “Commonwealth”

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu 53 bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) kwizihiza umunsi wahariwe uyu Muryango wiganjemo ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza (Commonwealth Day/Empire Day).

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1902 nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Victoria ku ya 22 Mutarama 1901. Ni umunsi wizihizwa ku wa Mbere w’icyumweru cya kabiri cya Werurwe buri mwaka uretse mu Buhinde wizihizwa taliki ya 24 Gicurasi yari umunsi w’amavuko w’Umwamikazi Victoria.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yatangaje ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu bigize uyu muryango kwizihiza Umunsi wa Commonwealth kuko ufatwa nk’amahirwe y’abanyamuryango yo guhurira hamwe bakazirikana ubushuti n’ubufatanye bw’ibihugu byabo biherereye mu mpande enye z’Isi yose.

Akomeza avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igendanye n’iy’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri uyu muryango (CHOGM 2022) i Kigali mu Rwanda, mu cyumweru cya taliki ya 20 Kamena 2022.

Iyo nsanganyamatsiko iragira iti: ‘Gutanga ejo hazaza hahuriweho’, ikaba igamije kugaragaza uburyo ibihugu 54 bigize uyu muryango bikomeje guhanga udushya, kwihuza no guharanira impinduka zigamije kugera ku ntego z’ingenzi zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kwimakaza imiyoborere myiza no kugera ku buringanire busesuye bw’abagore n’abagabo.

Makolo yagize ati: “Ubu butumwa burushaho kumvikana cyane by’umwihariko, ukurikije ibyo Isi yanyuzemo mu myaka ibiri ishize kuko COVID-19 yadusubije inyuma mu nzego nyinshi cyane.”

Yakomeje agira ati: “Umubare munini w’urubyiruko ku Isi yose ntushobora kubona uburezi bufite ireme kandi rugorwa no kubona akazi keza; ubusumbane bushingiye ku gitsina bwarushijeho kwiyongera; haracyari n’ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Byongeye kandi, umubumbe wacu uhagaze ku bugi bw’intorezo y’imihindagurikire y’ikirere kandi imiterere y’ubutaka ikomeje guteza inkeke.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akomeza avuga ko icyorezo cya COVID-19 na cyo cyagaragaje uburyo Umuryango Mpuzamahanga uhujwe n’ibibi n’ibyiza kandi abawugize bose bakeneranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni muri urwo rwego nta washidikanya ko ubutwererane n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane muri ibi bihe kurusha ibindi bihe byabayeho mu mateka.

Akomeza ashimangira ko mu gihe Isi yose irimo guharanira kubaka ibishya kandi biramba mu rugendo rwo kwikura mu ngorane mpuzamahanga z’ubuzima, u Rwanda n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Commonwealh bizirikana ko bisangiye intego n’imbogamizi.

“[…] Ni muri urwo rwego, Umuryango wa Commonwealth utuwe na 30% by’abatuye Isi ari urubuga rukwiye rwo gushakisha uburyo ibihugu byakorera hamwe bigana ahazaza harushijeho kuba heza.”

Kigali igiye kwakira CHOGM, andi mahirwe akomeye…

Yolande Makolo yavuze ko mu mezi atatu ari imbere, u Rwanda rwiteguye kwakira Inama ya CHOGM 2022 yitezwe kuba nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya COVID-19.

Asanga ayo ari amahirwe akomeye ku Rwanda no ku muryango ubwawo, cyane ko ari bwo bwa mbere iyo nama izaba iteraniye mu gihugu kitigeze gikolonizwa n’u Bwongereza. Ati: “Ibyo byerekena uko Commonwealth ikomeje gahunda y’urugendo rwerekeza ku bufatanye bwagutse ndetse n’ubwumvikane bugamije kugera ku ntego rusange.”

Binyuze mu byiciro bya CHOGM, abahagarariye urubyiruko, abagore, sosiyete sivile ndetse n’abacuruzi n’abashoramari, bazahurira hamwe bungurane ibitekerezo ku ngingo zinyuranye mu bya Politiki, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibidukikije, batange inama z’ibikenewe gukorwa bifatika mu guhangana n’ingorane zigaragara muri izo nzego.

Inama ya CHOGM kandi yitezweho kuzaba urubuga rwo kuganira no kungurana ubumenyi, bizajyana no kugira uruhare mu kongerera imbaraga umubano n’ubushuti mu muryango wa Commonwealth.

Makolo ashimangira ko mu myaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwabaye igicumbi cy’ubukerarugedo ndetse runakira inama mpuzamahanga n’ibirori bitandukanye, rwakira abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Avuga ko muri Kamena, u Rwanda ruzaba rubonye andi mahirwe akomeye yo gusangiza Isi yose urugendo rw’imyaka 28 rwo kwiyubaka, no kugaragariza abazitabira iyo nama ikomeye umuco n’urugwiro by’Abanyarwanda ndetse n’imbaraga zirimo gushyirwa mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

U Rwanda rwiyemeje kwinjira mu Muryago wa Commonwealth mu mwaka wa 2009. Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yiteguye kwakira Inama ya CHOGM mu mutuzo no mu mutekano usesuye, kandi abazitabira bizezwa ko bazakirwa mu buryo bwihariye ku buryo bazasigarana urwibutso rwiza rw’iyi nama.

Agaruka ku munsi wa Commonwealth, Makolo yagize ati: “Kuri uyu munsi wa Commonwealth, twihuje n’abasaga miliyari  2.4 bagize uyu muryango wacu no gushimangira ubwitange bw’u Rwanda nk’ijwi rikora mu muryango wacu, by’umwihariko mu myaka ibiri y’ubuyobozi bwacu muri wo.”

Uyu munsi wabaye mpuzamahanga guhera mu mwaka 1916 nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri New Zealand cyitwa Historic UK, cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 1910.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.