Gakenke: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita yiyahura

9,557
Gakenke District on Twitter: "Akarere ka Gakenke turizihiza #Kwibohora27  twishimira ibikorwa bimaze kugerwaho mu Buhinzi, ibikorwa remezo, amazi,  amashyanyarazi,imihanda, n'ibindi. https://t.co/SU4TjR2IZp" / Twitter

Umugabo witwa Mugiraneza Innocent w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Urenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, nyuma y’uko bari bamaze kubona umurambo w’umugore we, Nyirambabariye Gaudelive w’imyaka 50, wari wuzuye ibikomere.

Abaturage bahise batabaza ubuyobozi, barakeka ko uwo mugabo yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’uko yari amaze kwica umugore we.

Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa sita z’ijoro, rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangarijwe na Twahirwa Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga.

Yagize ati “Hashingiwe ku makuru twahawe n’abaturage, baravuga ko umugabo witwa Mugiraneza Innocent yishe umugore we amutemye, yarangiza akimanika mu mugozi”.

Arongera ati “Amakuru baduha, ni uko byabaye mu ma saa yine z’ijoro, ariko twe amakuru twayamenye saa sita z’ijoro, abaturage batubwiye ko basanzwe bafitanye amakimbirane, ariko nk’ubuyobozi ntabwo twari tubazi. Kubera ko abantu bafitanye amakimbirane iyo tubamenye dufite abafatanyabikorwa badufasha kubahugura bakabigisha, ariko ku rutonde dufite rw’abafitanye amakimbirane, abo ntabwo bari barimo”.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama baganiriza abaturage babakangurira kureka amakimbirane, naho imirambo ihita ijyanwa mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma.

Gitifu Twahirwa, arahumuriza imiryango y’ababuze ababo, agira n’ubutumwa ageza ku baturage, agira ati “Mu guhumiriza abaturage, ni uko tubereka ingaruka z’imibanire mibi mu miryango, tubasaba ko mu gihe abantu bafitanye ikibazo, kubigaragaza biba ari byiza kugira ngo barusheho kwegerwa no kwigishwa”.

Ba nyakwigendera basize abana bane bari barabyaranye.

Comments are closed.