“Ubu nibuka abanjye numva nkomeye mu mutima” Ubuhamya bwa Louise Mushikiwabo

220
Kwibuka30

Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Aganira na Jeune Afrique, yatanze ubuhamya bw’uko yibuka urupfu abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu nyuma y’imyaka 30 bishwe ngo abibuka nibura yumva akomeye mu mutima.

Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru ivuga ko iyo Mushikiwabo Louise yibuka abo mu muryango we bishwe, harimo musaza we Ndasingwa Landoald ‘Lando’, wari uzwi cyane kuko yari Umututsi umwe wenyine wari muri Guverinoma icyo gihe, akibuka nyina wiciwe kwa Lando yari yabasuye, akibuka n’abandi bavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Mu kwezi k’Ukuboza 1993, Ingabo za RPA zari zarageze muri Kigali, byari ibihe ubona hari umwuka mubi, ndetse icyo ni cyo cyatumye musaza wanjye yaransabye kugenda vuba.

Mu gihe nari mu ndege, muri Mutarama (1994) nsubira muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, naribwiye nti, sinari narigeze ntekereza ko habaho Jenoside, ariko icyo gitekerezo cyanyuze mu mutwe ko musaza wanjye ashobora kwicwa. Kubera ko ari we Mututsi wenyine wari muri Guverinoma icyo gihe, yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iteka yahoraga ashyirwaho iterabwoba, kuri Radio RTLM n’ahandi, izina rye ryari ahantu hose. Numvaga nshaka kumara ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare i Kigali, ariko ansaba gusubira muri Amerika. Urwo rugendo mu ndege nsubirayo mpora ndwibuka”.

Ku itariki 7 Mata 1994, Mushikiwabo avuga ko yari yiriwe iwe mu rugo, ariko akajya yumva asa n’umuntu wafashe ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Itariki 7 Mata 1994, niriwe iwanjye mu nzu nabagamo muri Maryland, icyo gihe nakoreraga Banki Nyafurika i Washington, Ibiro by’iyo Banki muri Amerika y’Amajyaruguru. Mu by’ukuri, umunsi w’itariki 7 Mata, ndibuka neza cyane, wari umunsi niyumvaga nk’umuntu usa n’uwafashe ibiyobyabwenge, kubera ko nari namenyeshejwe n’abantu batandukanye ko musaza wanjye Lando yari amaze kwicwa. Namenye ko iwe n’ukuvuga mu nzu ye, harimo mama wari wabasuye”.

Ati “Icyo gihe, Intumwa ya Papa mu Rwanda, cyangwa se uhagarariye Vatican i Kigali, wari inshuti ikomeye ya musaza wanjye Lando, yarampamagaye kuri Telefoni, nkimwitaba mpita niyumvamo ko musaza wanjye atakiriho,kuko yari afite ijwi ryuzuyemo ubwoba. Nuko arambwira ati, ngomba guhungishwa, yarimo arira. Ati ngomba guhungishwa, ariko ibirimo kubera hano Louise, ntushobora kubyumva. Ntiyashoboraga kumbwira, ni uko nahise menya ko musaza wanjye yishwe, biciwe mu nzu, ntibigeze babajyana”.

Mushikiwabo avuga ko nyuma y’iyo tariki ari bwo yaje kubona amakuu menshi yereye iyicwa ry’abantu bo mu muryango we. Ubundi inzu ya Landon go yari irinzwe n’ingabo za UN, kuko yari umwe mu bagize Guverinoma y’inzibacyuho, bivuze ko yari mu bantu badafite umutekano wizewe. Icyo gihe rero umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, ngo bahise baza mu rugo kwa Lando, ingazo za UN zirahunga, muri icyo gihe Lando we ngo yari kuri Telefoni uvugana n’Umuyobozi w’Ingabo z’Ababiligi zari mu Rwanda icyo gihe. Ahamagara Jenarali Dallaire wari uhagarariye ubutumwa bwa UN mu Rwanda, aratabaza, ababwira ati “Yego, bari ku muryango, barahageze. Abicanyi barahageze”.

Ati “Icyo gihe Colonel w’Umubiligi ntacyo yashoboraga gukora muri icyo gitondo, ubwo rero abari mu nzu bose barishwe, ni ukuvuga musaza wanjye, umugore we n’abana babo babiri, mama wanjye, n’undi mugabo wakoreraga musaza wanjye Lando, ndetse n’umugore we wari Umunya-Canada, bose bishwe barashwe”.

Kwibuka30

Mushikiwabo avuga ko undi musaza we n’umugore we na bo bishwe, ariko abana babo bakarokoka, na ho undi musaza we wa gatatu yakomeretse muri Jenoside akaba yaraje gupfa nyuma gato azize ibyo bikomere bitashoboye kuvurwa mu gihe kingana n’ukwezi n’igice, kuko we yari yavuye iwe, agerageza guhunga agana kuri Stade Amahoro, aho abandi bantu benshi bari bahungiye, ariko nyuma aza gusohoka muri Sitade, agenda agiye kureba undi mushiki we aho yari atuye ngo amenye amakuru ye, kuko bitari birimo gushoboka ko amuvugisha kuri telefone.

Ni muri icyo gihe ngo yakomerekejwe, bishoboke ko hari abantu bamukurikiye, yaba interahamwe cyangwa se abasirikare, nyuma aza gupfira mu nkambi y’impunzi mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mushikiwabo asobanura ko igituma yiyumvaga nk’uwanyoye ibiyobyabwenge ku itariki 7 Mata 1994, ari ukubera ukuntu yumvaga yananiwe kwemera no kwakira urupfu rwa musaza we, ariko kandi akanirinda kubaza amakuru y’abandi bari bagize umuryango we.

Ati “Icyo gihe nagize umunsi…ese nawusobanura nte? Byari bimeze nko kurota inzozi mbi, ariko ntukanguke. Nyuma haza kugera igihe, ngira ngo ni ku itariki 11 cyangwa 10 nijoro, nacitse intege ndaryama, kuko nari naniwe, kuko namaraga amasaha 24 kuri 24 ndi kuri Telefoni. Mu by’ukuri kwa kurota nabi kandi umuntu adasinziriye”.

Mushikiwabo avuga ko atabona ukuntu imyaka 30 ishize Jenoside ibaye, kuko yumva ari vuba cyane, kandi uko imyaka 30 yagendaga yegereza ijya kuzura, aribwo ibyo bihe bibabaje byarushagaho kugaruka muri we.

Yagize ati “Ni byo koko ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside iracyahari mu buzima bwanjye, ndibwira ko ari no mu buzima bwacu twese abahuye na yo, cyangwa se bayibayemo, kubera ko buri gihe ntihabura ikintu kikwibutsa uwawe wakundaga, kandi mbona uko ngenda ndushaho gukura, ubwo ndanga kuvuga gusaza, ni ko ngenda nsa na mama wanjye”.

Ati “Ubwo rero ngatangira kumutekereza. Mama yari muremure yaransumbaga, ari mwiza,… nkibwira nti, ubu ngiye kuzuza imyaka mama yari afite mu 1994, nibwo mbonye ko dusa. Iyo nambaye umwambaro wa Kinyarwanda, nakenyeye, mbona ko ngenda nka mama. Iyo rero byaje, nshobora kumara isaha ku munsi mutekereza. Ariko uyu munsi mutekereza mfite umutuzo mu mutima”.

Arongera ati “Rimwe na rimwe iyo ndi iwanjye i Kigali, nijoro umugabo wanjye asinzira kare, njyewe nkaryama nkererewe gato, ngafata amafoto. Dufite amafoto menshi najyanye mbere gato y’uko nsubira muri Amerika. Mbere sinatinyukaga kureba amafoto. Uyu munsi nicara hasi mu nzu yanjye nkareba amafoto”.

“Kwihimura kwanjye, kwihorera kwanjye ni ukubaho neza, ngakomera, ngatinyuka guhangana. Narabitekerezaga Jenoside ikirangira, ariko sinumvaga ko nzabishobora. Uyu munsi ntekereza abanjye nabuze ariko nkabikora numva ntuje cyane. Ntabwo bisanzwe, numva nkomeye kurushaho, kuko uyu munsi mbaho n’ubuzima bwabo. Mba numva ari nk’aho nihase kubaho neza kugira ngo nzibe icyuho cyabo”.

Ku kijyanye no kuba Jenoside yakongera kubaho, Mushikiwabo avuga ko nyuma y’imyaka 30 ishize, we yizera ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, akurikije uko abona Igihugu, nk’umuntu ukizi, wakibayemo, akagikoreramo, kandi akaba yitegereza n’abantu cyane.

Yagize ati “Njyewe nizeye ko bitazongera kubaho ukundi, kubera ko ni nk’aho twiyuburuye mu buryo runaka”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.