Bugesera: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 155 yabonetse muri imwe mu mirenge 4 igize Akarere.

450
Kwibuka30

Mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rw’ako rwa Ntarama kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mata 2024 hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 155 yabonetse muri imwe mu Mirenge igize aka karere irimo Musenyi, Nyamata, Mwogo na Ntarama.

Gushyingura mu cyubahiro ino mibiri byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Visi Perezida wa Ibuka Ku rwego rw’Igihugu Kagoyire Christine, umuyobozi w’Urwego ngishwanama rw’lnararibonye z’Urwanda Dr. Tito Rutaremara, abaturage ibihumbi, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Ni imibiri yashyinguwe mu gihe u Rwanda rukomeje iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro, byabanjirijwe n’ibikorwa byo ku wa 14 Mata 2024 birimo urugendo rwo kwibuka rwahereye ku isoko ry’Akarere ka Nyamata, bikomereza mu ijoro ryo Kwibuka ku rwibutso rwa Nyamata.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko uno munsi ari uwo kwihanganisha no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati:”Abarokotse turabashimira kuko bahisemo guhobera ubuzima guhangana n’ibibazo basigiwe na Jenoside, kubabarira ababiciye, by’umwihariko ku musanzu batanga mu iterambere ry’Akarere.”

Meya Mutabazi Richard kandi, yongeye gusaba ubufatanye bw’uwaba agifite amakuru y’ahari imibiri kugira ubutwari akayatanga mu buryo bwo gufasha abiciwe kubashyingura mu cyubahiro aho kugira ngo bajye babonwa ari uko habaye ibikorwa bitandukanye.

Kaboyi Benoit, wavuze mu izina ry’uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzikana ibyiza by’ababo bishwe urw’agashinyaguro. Ati:”Tugire umwanya wo kuzirikana ibyiza byabarangaga.”

Yakomeje avuga ko bashimira Inkotanyi zabarokoye muri Jenoside, ku isonga Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, ndetse asaba muri rusange guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kwibuka30

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru, yakomeje abafite ababyeyi, abavandimwe, abana, abo bashakanye, inshuti bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi. Ndetse n’abandi biciwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.

Minisitiri yihanganishije ababuriye ababo muri utwo duce abibutsa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda banirinda ingengabitekerezo.

Dr Bizimana yakomeje ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuba baremeye kubabarira ababahemukiye anasaba buri wese wari muri icyo gikorwa kurinda ibyo Igihugu kimaze kugeraho.

mu Rwibutso rwa Ntarama rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga 5000, rukaba rwongewemo indi mibiri 155 kugeza ubu akaba ari 5,155 baruhukiyemo. 

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abatari bake
Bunamiye imibiri y’ababo bashyinguwe muri runo rwibutso

(Inkuru ya Habimana Ramadhan, umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.