Ubufaransa bugiye kohereza abarimu 70 gufasha mu kwigisaha igifaransa

7,123
Ubufaransa  na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine

Abarimu bagera kuri 70 bagiye koherezwa mu Rwanda gufasha mu kwigisha ururimi rw’igifaransa rugiye kongera kwitabwaho mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Mata 2022 ministeri y’uburezi mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Bufaransa (AFD), ni amaserano azamara imyaka ine agamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda.

Bwana Roux ati, ni gahunda ndende cyane izasiga u Rwanda ruri ku rwego rwiza mu rurimi rw’igifaransa mu karere

Umuyobozi w’icyo kigega Bwana Remy Roux yavuze ko uno mushinga ugamije kongera kuzahura ururimi rw’Igifaransa uzamara imyaka ine ukaba uzatwara akayabo ka miliyari zigera kuri 250 z’Amanyarwanda, yagize ati:”Twishimiye gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’indimi zitandukanye mu karere dufatanije n’ishyirahamwe ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa”

Minisitiri w’uburezi wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri ayo masezerano Madame Uwamaliya Valentine yavuze ko anejejwe n’ayo masezerano kandi ko minisiteri ayoboye yiteguye kwakira abo barimu bazafasha abandi barimu bo mu Rwanda kwigisha ururimi rw’Igifaransa.

Yagize ati:”Ni inkunga ikomeye cyane ku burezi bw’u Rwanda, nubundi Igifaransa cyigishwaga mu mashuri, ariko noneho bigiye kuba akarusho kuko tuzaba turi gufashwa n’abarimu babizobereyemo, twizeye ko imyaka ine izarangira abarimu bacu bari ku rugero rwiza rwo kwigisha Igifaransa, bazaduhugurira abarimu bo mu mashuri y’inshuke, amato, ayisumbuye ndetse na za kaminuza”

Ururimi rw’igifaransa rumeze nk’urwari rwarahagaze gukoreshwa mu Rwanda, nubwo bwose rwakomeje kuba rumwe mu ndimi zemewe mu butegetsi, guhera mu mwaka wa 2006 ubwo umubano hagati y’ibi bihugu byombi byari bifitanye amateka maremare wazagamo agatotsi kubera raporo y’umucamanza Brouiguillere, guhera icyo gihe ururimi rw’Igifaransa rwakuwe ku rutonde rw’amasomo agomba kwigishwa hakomezwa Icyongereza.

Comments are closed.