Uburasirazuba bwahize izindi ntara mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta

197
kwibuka31

Intara y’Iburasirazuba ni yo yahize izindi mu gutsindisha neza mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye ,mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 19 Kanama 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangazaga amanota y’abasoje ibyo byiciro byombi.

Muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri uwo mwaka w’amashuri bari 219,926, abagera 166,333 bangana na 75.64% nibo batsinze, barimo abakobwa bangana 53.2% mu gihe abahungu bangana na 46.8%.

Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye byakozwe n’abanyeshuri148,702, abagera 95,674 bangana na 64.35% ni bo batsinze, barimo abakobwa bangana na 50.2% mu gihe abahungu ari 49.8%.

Muri ibyo byiciro byombi Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba ni two twihariye imyanya ya mbere, kuko nko mu cyiciro gisoza abanza Uturere twa Kirehe, Ngoma na Nyagatare twaje muri dutanu twa mbere twahize utundi.

Aka Kirehe ni ko kahize utundi mu kugira abanyeshuri benshi batsinze muri icyo cyiciro, kuko batsindiye ku kigero cya 97.09%, aka Ngoma kaza ku mwanya wa gatatu batsindira ku kigero cya 90.93%, gakurikirana na Nyagatare yatsindishije ku kigero cya 87.18%, na Kayonza ku mwanya wa gatandatu yatsindishije ku kigero cya 83.45%.

Muri rusange mu cyiciro gisoza amashuri abanza, Intara y’Iburasirazuba yahize izindi kuko yatsindishije ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.

Mu cyiciro rusange gisoza ayisumbuye n’ubundi Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twanikiye utundi bituma iyo Ntara iza ku isonga.

Nk’uko abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’abanza bo mu Karere ka Kirehe babigenje bahiga abandi bose, ni nako byagenze kuri bakuru babo basozaga icyiciro rusange cy’ayisumbuye, kuko muri ako Karere batsinze ku kigero cya 91.3%, bakurikirwa n’aka Ngoma batsinze ku kigero cya 78.8% na Kayonza ku kigero cya 78.4, bituma Intara y’Iburasirazuba iba iya mbere batsindira ku kigero cya 74%, ikurikirwa n’iy’Iburengerazuba yatsindishije ku kigero cya 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali bari ku kigero cya 55%.

MINEDUC yagaragaje ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

Ku bijyanye n’uburyo batsinze amasomo mu mashuri abanza, imibare ni ryo somo ryagoye abanyeshuri kuko abayitsinze bangana na 27%, Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.

Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, wagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

Bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

Abahize abandi mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye barimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

Harimo kandi Ndayishimiye Jean D’Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Isomo batsinzwe cyane ni Ubugenge kuko bigaragara ko baritsinze ku kigero cya 27,5%, imibare bayitsinda ku kigero 45,8%, Ibinyabuzima baritsinda ku kigero cya 44,75%.

Atangiza icyo gikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo himakazwe ireme ry’uburezi.

Yagize ati:“Icyo tutazakora ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga n’imwe tuzasiga inyuma kugira ngo bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere banateze imbere Igihugu.”

Comments are closed.