UBURUSIYA:Perezida Putin yavuzeko ko iherezo ry’ubuhangange bw’Amerika ryegereje kurangira

9,792

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye avuga ku imyitwarire y’ibihugu by’u Burayi na Amerika yo kwigira ibikomerezwa ku Isi igiye gushyirwaho iherezo ndetse ko ibihugu byinshi bidashyigikiye ibihano igihugu ayoboye cyafatiwe kubera intambara cyatangije muri Ukraine.

Ibi Perezida Putin yabigarutseho mu gihe u Burusiya bumaze iminsi mu ntambara yo kwigarurira Ukraine, aho yavuze ko u Burayi na Amerika bihoza u Burusiya ku nkeke kuko bitifuza ko bwaba igihugu cy’igihangange.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ibihano byafatiwe u Burusiya bizatuma icyo gihugu kirushaho gukomera, ati “U Burayi na Amerika ntibagira n’isoni zo guhisha umugambi wabo wo kurangiza ubukungu bw’u Burusiya bigahungabanya buri muturage w’u Burusiya. Ibi bizarushaho gutuma igihugu cyacu gikomera.”

Perezida Putin yabwiye abaturage b’igihugu cye ko intambara u Burusiya burimo muri Ukraine ari “Ukurwanira ubusugire bwacu ndetse n’ahazaza h’abana bacu.”

Putin kandi yavuze ko yiteguye gukomeza ibiganiro bigamije guhosha intambara muri Ukraine ariko avuga ko ingabo ze zigomba kugera ku ntego zihaye mbere y’uko urugamba rutangira. Uyu Muyobozi yashimangiye ko “Urugamba ruri kugenda neza cyane nk’uko rwapanzwe mu ntangiriro zarwo.”

Ku rundi ruhande, Perezida Putin yemeye ko ibihano by’ubukungu byafatiwe igihugu cye bizagira ingaruka zikomeye ariko ko “hakenewe impinduka mu miterere y’ubukungu” kugira ngo bubashe guhangana n’ibyo bihano.

Yanenze kandi ibihugu by’u Burayi na Amerika kuko bikomeje gushora abaturage mu ntambara, avuga ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bifatira ibihano n’u Burayi na Amerika bizatuma ibyo bihugu bigira imbaraga, bityo ubushobozi bwa Amerika n’u Burayi bukagabanuka.

Comments are closed.