Federasiyo ya Volley Ball mu Rwanda yaciwe amande ya miliyoni 120 kubera uburiganya.

9,523
Kwibuka30
Rwanda Volleyball Federation vice-president arrested

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amakosa yakozwe mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi ni ryo ryatangaje ibihano byafatiwe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kubera amakosa yo gukinisha abakinnyi batabifitiye uburenganzira mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.

Kwibuka30

Muri iki gikombe cy’abagore u Rwanda rwashinjwe gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batabifitiye uburenganzira. Ibi byatumye u Rwanda ruba ruhagaritswe by’agateganyo mu gutegura no kwitabira amarushanwa y’umukino wa Volleyball.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 nibwo Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ibihano, aho yahanishijwe amezi atandatu yo kudategura amarushanwa, aya mezi akaba yahise ahurirana n’igihe u Rwanda rwari rumaze rwarahanwe, bivuze ko ubu rwemerewe gutegura no kwakira amarushanwa.

U Rwanda kandi rwahanishijwe no gutanga amande angana na Miliyoni 120 Frw kubera aya makosa rwahaniwe.

Comments are closed.