Uburyo bwo gutwara Abantu bahagaze muri za bus bwabaye buhagaritswe

15,405
Kwibuka30

RURA Imaze gusohora itangazo rihagarika uburyo abagenzi bagendaga bahagaze mu modoka mu rwego rwo kuganya ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Nyuma y’aho umuntu umwe amaze kugaragaraho ubwandu bw’agakoko ka coronavirus mu Rwanda, Leta yakomeje gufata ingamba nyinshi kandi zikarishe mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bw’aka gakoko gakomeza gukwirakwiza muri rubanda, ni muri urwo rwego Ikigo ngenzuramikorere muu Rwanda RURA kimaze gufata icyemezo cyo guhagarika uburyo abagenzi bagendaga bahagaze muri za bus buhagarikwa. Muri iryo tangazo RURA yavuze ko uburyo bwo kugenda bagenzi bahagaze bubaye buhagaritswe ko buri muntu muri bus agomba kuba afite aho yicaye atabyigana kubera ubwo buryo bushobora kuba bumwe mu bwakwirakwiza byihuse agakoko gatera coronavirus.

Kwibuka30

Muri za SHIRUMUTETO abantu bagomba kugenda bicaye neza nta muvundo

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kugaragaza ko muri zino bus bamwe bita Shirumuteto zishobora kuba kimwe muzakwirakwiza vuba buno burwayi bwa coronavirus.

Usibye kino cyemezo cya RURA, ibindi bikorwa n’imyanzuro ikakaye Leta yashyizeho mu rwego rwo gukumira no kwirinda ubwandu bushya, hariho guhagarika ibikorwa bisanzwe bihuriza hamwe abantu benshi, nk’insengero, amashuri, ubukwe, n’ibindi kuba bihagaze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.