Ubushakashatsi buravugako imodoka zitwara nta mushoferi ziragezwa mu mihanda vuba

10,440

Ikompanyi y’ikoranabuhanga yo mu rwego rwo hejuru ‘Tesla’ yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko mu mpera z’uyu mwaka izaba yabashije gukora imodoka zitwara.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi wa Tesla Elon Musk, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano izwi nka ‘World Artificial Intelligence Conference’ yabereye i Shangayi mu Bushinwa.

Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma zidakenera umushoferi (Ifoto: WERIDE)
Imodoka zitagira abashoferi zirajya mu mihanda nubwo zigihenze

Umuyobozi wa Tesla avuga ko bageze kure mu gutunganya ibikoresho byose bikenewe kugira ngo izo modoka zitagira abashoferi zitangire gukoreshwa.

Ubwoko bw’izo modoka bavuga ko ziri ku rwego rwa gatanu cyangwa se ‘level five’, buje bukurikira urwego rwa kabiri rusaba ko umushoferi aba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo imodoka imusaba gukora ku mapine.

Ibyo bikorwa biciye mu ndangururamajwi ziba ziri mu modoka ye zashyizwemo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi kompanyi yemeza ko imodoka zo mu rwego rwa gatanu (level five) zizabasha kujya zitwara bitagombeye ibindi byuma bizashyirwa mu modoka, ahubwo hakazifashishwa ikoranabuhanga rizajya riziha ubushobozi bwo kwiyobora.

Ku ruhande rw’abasesenguzi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bavuga ko kubona ubwo bwoko bw’imodoka zo ku rwego rwa gatanu ari nk’inkongoro ntagatifu mu bijyanye n’iby’inganda.

Ibi ngo bigaterwa n’uko amabwiriza mpuzamahanga agenga ibinyabiziga atazemerera izo modoka kujya mu mihanda nta bashoferi zifite kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye kandi ntizibe zakwakirwa ku isoko mpuzamahanga.

Inzobere kandi zivuga ko iki ari igikorwa gishobora kuzafatwa nk’ubwiyahuzi bitewe n’uko n’ubundi abaherwe ku isi bagendera mu modoka zo mu bwoko bwa Tesla bakoresha nabi ikoranabuhanga ryazo.

Inkuru dukesha urubuga bbc.com iravuga ko izo modoka kugira ngo abaturage baziboneho uburenganzira zigomba kugeragezwa mu buzima bw’ibinyabiziga busanzwe kandi zikaba zifite ubushobozi bwo kutaraswa (bullet proof), ndetse no kuba nta muntu wapfa gucokoza ikoranabuhanga ryazo akaba yakwangiza ibikorwa remezo cyangwa agahitana ubuzima bw’abantu (fool proof).

Kugeza ubu imodoka zo mu bwoko bwa Tesla ziri hagati y’ibihumbi 35 na 124 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 35 na 124 z’amafaranga y’u Rwanda.Izi modoka zatangiye kugeragezwa mu kwezi kwagatanu aho bivugwa ko zafasha mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 hirindwa imodoka rusange.

Comments are closed.