Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbyaro ziri gucika mu isi

9,740
Abana n'abasaza

Hari ubushakashatsi bwashyizwe hanze buvuga ko imbyaro ziri kugabanuka cyane, bugira inama abantu kubyara besnhi kitazaba ikibazo ikibazo gikomeye mu minsi iri imbere.

Hari Abashakashatsi bavuga ko isi ikwiye kwitegura ingaruka zo kuba imbyaro ziri kugabanuka mu buryo butangaje ku isi.

Ikigereranyo cy’abana bavuka cyerekana ko hafi buri gihugu ku isi kizaba gifite abaturage bagabanutse cyane mu mpera z’iki kinyejana.

Ibihugu 23 – birimo Ubuyapani na Espagne – ababituye bashobora kuzaba baragabanutseho kimwe cya kabiri mu 2100.

Aba bashakashatsi bavuga ko abatuye ibihugu bazaba biganjemo abari mu zabukuru.

Ni iki kiri kuba?

Igipimo cy’imbyaro, ikigereranyo cy’abana umugore umwe abyara – kiri kumanuka. Niba iki kigereranyo kimanutse kikagera munsi ya hafi 2.1, icyo gihe umubare w’abatuye igihugu utangira kugabanuka.

Mu 1950, abagore bari ku kigereranyo cyo kubyara abana 4.7 mu buzima bwabo. Abashakashatsi ba kaminuza ya Washington ikigo cy’imibare mu by’ubuzima, bavuga ko kiriya kigereranyo cyari kigeze hafi ya 2.4 mu 2017.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe muri The Lancet buteganya ko iki kigereranyo kizaba kigeze kuri 1.7 mu 2100.

Kubera ibyo, aba bahanga bateganya ko umubare w’abatuye uyu mubumbe uzagera ku gasongera ukaba miliyari 9.7 ahagana mu 2064, mbere yo kumanuka ukaba miliyari 8.8 mu mpera z’iki kunyejana.

Umushakashatsi Prof Christopher Murray yabwiye BBC ati: “Icyo ni ikintu gikomeye; kuba abaturage b’ibihugu byinshi ku isi bari kugabanuka.

Ni ikintu kigoye gutekereza no kwemera uburyo bikomeye; kandi bidasanzwe, bizadusaba gutegura sosiyete zituye isi“.

Abagore nibo nyirabayazana mu guca imbyaro ku isi

Ntabwo ari ikibazo cy’intanga cyangwa ibindi abantu batekereza iyo havuzwe ikibazo cy’imbyaro, ahubwo birava ku kuba abagore benshi bari kwiga no gukora imirimo, hamwe no kuboneka kw’imiti iringaniza imbyaro, ibi bituma abagore bahitamo kubyara bacye.

Ni ibihe bihugu bizibasirwa cyane?

Abatuye Ubuyapani biteganyijwe ko bazagabanuka bakava kuri miliyoni 128 mu 2017 bakagera munsi ya miliyoni 53 mu mpera z’iki kinyejana.

Ubutaliyani bwiteze igabanuka nk’iri aho abaturage bazava kuri miliyoni 61 bakagera kuri 28 mu gihe nk’icyo.

Ibyo ni bibiri mu bihugu 23 – birimo na Portugal, Thailand, Espagne na Korea y’Epfo – biteganyijwe ko ababituye bazagabanukaho kimwe cya kabiri.

Bihagaze bite ku mugabane wa Afrika?

Abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biteganyijwe ko bazikuba gatatu bakarenga miliyari eshatu mu 2100. Aba bashakashatsi bavuga ko Nigeria izahinduka igihugu cya kabiri gituwe cyane ku isi na miliyoni 791 z’abaturage.

Prof Murray ari mu ikipe y’abakoze ubushakashatsi yagize ati: “Tuzagira abantu benshi bakomoka muri Afurika mu bihugu byinshi uko imyaka igenda ishira.”

Imibare

Comments are closed.