Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko arirwo rwibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

3,992

70% by’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda, ni urubyiruko kandi abenshi muri rwo bibatangira bakiri munsi y’imyaka 25. 

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe hakaba hatangijwe ubukangurambaga buzafasha urubyiruko rwiga muri Kaminuza guhangana n’iki kibazo.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ibibazo bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe harimo amakimbirane mu miryango, imibereho ya muntu, kutanyurwa n’ubuzima umuntu abayemo n’ibindi bitandukanye. 

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ari ngombwa gutinyuka kuganira kuri ibi bibazo nk’imwe mu mpamvu yo guhangana nabyo.

Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, Dr Bizoza Rutakayire uvurira mu bitaro bya Caraes Ndera ashimangira ko ari ngombwa kubwitaho kuko iyo bidakozwe neza bishobora kugira izindi ngaruka ku mubiri w’umuntu.

Kuri uyu wa Kabiri ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango wa Solid Minds batangije ubukangurambaga buzamara ukwezi bugamije gufasha urubyiruko ruri muri za Kaminuza guhangana n’iki kibazo. 

Dr Darius Gishoma umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko umubare munini w’ibibazo byo mu mutwe bitangira munsi y’imyaka 25 bityo ko ari ngombwa kubikumira hakiri kare.

Ibitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Caraes Ndera ku munsi bakira abarwayi bagera kuri 260. 

Umwaka ushize byagaragayemo izamuka ry’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe ku kigero cya 29.6%.

Hejuru ya 70% y’abarwayi byakira ni urubyiruko naho 70% muri rwo ni abafite munsi y’imyaka 25, ni ibibazo abenshi bakururiwe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Comments are closed.