RRA igiye gutangiza ikoranabuhanga rifasha abaturage guhererekanya ibinyabiziga batiriwe bayigana

4,866
Kwibuka30

Guhera tariki ya 16 Ukwakira 2024 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kizatangiza ikoranabuhanga ryorohereza abaturage guhererekanya ibinyabiziga batiriwe bagana iki kigo.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe abasora ubwo abafite ibibazo byose bijyanye n’imisoro n’amahoro bahabwaga serivise zihuse ngo bikemuke.

Abaturage biganjemo abatanga serivisi z’ubucuruzi, abafite imitungo itimukanwa n’iyimukanwa batanga umusoro bavuga ko bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibyatumye bashyirirwaho imyenda ihanitse nyamara hari n’abo serivisi zahagaze kubera guhomba cyangwa izindi mpamvu.

Kwibuka30

Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe abasora, Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko hirya no hino mu gihugu begereye abaturage kugira ngo bafashe abafite ibibazo bikomeye bishakirwe ibisubizo.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya inzira ndende inavunanye abahererekanya ibinyabiziga banyuragamo yavuze ko guhera tariki ya 16 Ukwakira aba baturage bazajya babyikorera binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga ryo guhererekanya ikinyabiziga uwo ikinyabiziga cyanditseho ugiye kugurisha, azajya yisabira iyo serivisi ndetse akuzuza ibyo asabwa mu ikoranabuhanga anyuze kuri E-TAX, harimo no kureba niba nta misoro ikinyabiziga gifite, akikorera mutation ndetse n’uguze yaba nta Plaque afite akuzuza amakuru akenewe kuri iryo koranabuhanga akayihabwa kandi bigakorwa ntawe ukoze ingendo nta n’ikiguzi.

(Src:RBA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.