Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16

5,326

None tariki ya 25 Ugushyingo 2022 Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwongeye kuburanishwa mu mizi humvwa n’abatangabuhamya bashya, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 16.

Uru rubanza rwa Ishimwe Dieudonné washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda rwagombaga kuburanishwa tariki 17 Ugushyingo 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n’abamwunganira mu mateko bagaragaje bifuza ko abatangabuhamya bashya bagaragara mu rukiko bituma rusubikwa.

Abatangabuhamya bashya uyu munsi bagaragaye mu rukiko gutanga ubuhamya bwabo mu ibanga kubera umutekano wabo.
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko urubanze rwe ruzasomwa tariki ya 2 Ukuboza 2022.

Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri Mata, Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Urukiko rwamusabiye muri Gicurasi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu ntangiriro za Kamena 2022, Ishimwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko na rwo rwemeza ko akomeza gufungwa.

Prince Kid kuva yatangira kuburana yifuje ko urubanza rwe rubera mu ruhame ariko urukiko rukamubwira ko rugomba kuburanishirizwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Comments are closed.