Umutwe wa M23 wemeye guhagarika intambara ariko usaba ko na FARDC ibyubahiriza

5,970

Saa kumi n’ebyiri (18:00’) zibura iminota micye, umutwe wa M23 wari wahawe kutarenza iyi saha utarubahiriza ibyo wasabwe, wemeye guhagarika imirwano ariko ugira icyo usaba Guverinoma ya DRC ndetse n’umuhuza.

Mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu i Luanda muri Angola ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari wasabwe ko kugeza uyu munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba (18:00) ugomba kuba wahagaritse kugaba ibitero kuri FARDC no kuri MONUSCO.

Saa kumi n’ebyiri zibura iminota micye zo kuri kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rivuga ko wemeye guhagarika imirwano nkuko byasabwe n’Abakuru b’Ibihugu ariko ugasaba Guverinoma ya DRC n’igisirikare cyayo kubahiriza iki cyemezo.

Ingingo ya gatatu y’iri tangazo ivuga kuri iki cyemezo cyo guhagarika imirwano, ikomeza ivuga ko M23 “na yo ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage mu gihe haba habayeho kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano wafashwe.”

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utigeze ugaba ibitero kuri FARDC ahubwo ko ari yo iyigabaho ibitero, biratuma na wo witabara ndetse ko ari na yo ntandaro yo gufata ibice binyuranye wagiye ufata, ugamije kwirinda no kuburizamo ibitero ugabwaho na FARDC ifatanyije n’imitwe inyuranye.

Iri tangazo rya M23 nubwo hanasinywe amasezerano atandukanye yo guhagarika imirwano ariko yagiye arengwaho na Guverinoma ya Congo binyuze mu bufatanye b’Igisirikare cyayo cya FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, NYATURA, ACPLS, CODECO na Mai-Mai.

Uyu mutwe kandi wasabye ko wahura n’umuhuza muri iki kibazo ndete n’uruhande ruri gutanga ubufasha kugira ngo haganirwe ku buryo mu Gihugu hagarurwa amahoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.