Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Prince Kid, araregwa ibyaha 3

6,781
Prince Kid arrested over sexual abuse | The New Times | Rwanda

Nyuma y’iminsi atawe muri yombi kubera ibikorwa bijyanye no gusambanya abakobwa bitabiriye amarushanwa ya nyampinga, kuri ubu RIB yatangaje ko yamaze gushyikiriza dosiye ya Prince Kid ubugenzacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ryakorewe bamwe mu bakorwa bitabiriye Miss Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Inkuru y’ifungwa rya Ishime Dieudonne, yamenyekanye mu ntangiro z’icyumweru gishize, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’uko uyu musore atawe muri yombi, havuzwe amakuru ko akekwaho kuba yaragiye yaka ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda abizeza kuzegukana amakamba.

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Prince Kid ni imwe mu zavuzwe cyane mu cyumweru gishize, yakurikiwe n’amajwi byavuzwe ko ari we waganiraga na Miss 2022, Nshuti Muheto Divine amubwira ko yamukunze urudasanzwe.

Muri ayo majwi byemejwe n’abavuganye na Prince Kid ko ari aye, uyu musore yumvikanamo abwira Miss Muheto ko yamukoreye ibishoboka byose ndetse akamwereka ko yamukunze ariko ko we yanze kumuha ‘Happiness’ [umunezero].

Uyu musore kandi yanagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, aho yavuze ko bitumvikana kuba umuntu nk’uyu ashinga kompanyi ikora amarushanwa y’ubwiza agamije gucuruza abakobwa ndetse na we akabanza “Kugira ibyo abakoresha.”

Comments are closed.