Nyaruguru: REB yasabye Abashinzwe imyitwarire mu mashuri yisumbuye kujya babanza gutega amatwi umunyeshuri mbere yo kumuhana

7,858
Kwibuka30
Nyaruguru: REB yahuguye abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri  mu mashuri yisumbuye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwahuguye  abayobozi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru mu rwego rwo kubongerera ubushobozi burushijeho mu kazi bashinzwe.

Nyuma yo guhugurwa, aba bayobozi (Matrons &Patrons) biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri kandi gukorana n’abafanyabikorwa bose kugira ngo ikinyabupfura kiboneke cyo shingiro ry’uburezi bunoze.

Umwe mu bahuguwe ni Bihigimondo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri G.S Bigugu yagize ati: “Tunejejwe n’aya mahugurwa kuko menye ko ngomba gutega amatwi umwana mbere yo kumuhana mu gihe habayeho ikosa kandi gukorana n’abandi barezi mu kigo cy’ishuri ni ingenzi”.

Kwibuka30

Niyonsaba Astérie, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri G.S Runyinya na we yagize ati: “Aya mahugurwa aje yari akenewe kuko umwana atozwa ikinyabupfura akiri muto kandi ikinyabupfura ni izingiro ry’imitsindire y’umwana mu masomo”.

Munyaneza Fidens, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri G.S Mère du Verbe de Kibeho ati: “Abana baturuka mu miryango itandukanye ndetse bakagira imyitwarire itandukanye, dufite inshingano zo kubagira inshuti kugira ngo tugarure ugiye gutana”.

Yongeyeho  ko aya mahugurwa yabibukije ko mu gihe habaye ikibazo bagomba gutega amatwi ibibazo by’abanyeshuri mbere yo gufata icyemezo ndetse kandi bagiye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi barimo n’abarimu bagenzi babo ndetse n’ababyeyi.

REB igaragaza ko aya mahugurwa azafasha aba bayobozi gukumira ibibazo bitoroshye by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, guta ishuri, no gutwita inda zitateganyijwe ku bakiri bato.

Byitezwe kandi ko abayobozi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bazabasha gukemura ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’amarangamutima y’abanyeshuri mu bigo bakoreramo.

Comments are closed.