Ubushinwa bwahaye gasopo Taiwan niramuka itangaje ubwigenge

9,883

Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Wei Fenghe yatangaje ko igihugu cye kizarwana inkundura igihe cyose hazaba habayeho ibikorwa byo kuyomoraho Taiwan ifatwa nk’intara y’icyo gihugu.

U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze iminsi mu ntambara y’amagambo bapfa Taiwan, agace u Bushinwa buvuga ko butegereje imirimo ya nyuma yo kwihuza bikaba igihugu kimwe.

Amerika yo ishyigikiye ko Taiwan ibona ubwigenge ndetse yatangaje ko izakora ibishoboka byose ikayitabara mu gihe u Bushinwa bwaba buyiteye.

Mu nama iri kubera mu Buyapani yiga ku mutekano (Shangri-La Dialogue security summit), Minisitiri Wei Fenghe yavuze ko u Bushinwa buzarwana inkundura kugira ngo bugumane Taiwan.

Ati “Tuzarwana ku kiguzi icyo ari cyo cyose, tuzarwana kugeza ku munota wa nyuma. Nta muntu n’umwe ugomba gusuzugura ubushobozi bw’ingabo z’u Bushinwa mu kurinda ubusugire bwabwo.”

Wei Fenghe yaburiye Amerika iyisaba guhagarika kwivanga muri politiki y’u Bushinwa.

Umwuka mubi wazamutse nyuma y’uko indege z’igisirikare cy’u Bushinwa zikoze imyiyereko hafi ya Taiwan, ibintu byarakaje Amerika.

Comments are closed.