FARDC irabeshyuza amakru yavugaga ko M23 yafashe umujyi wa Bunagana

7,742
Kwibuka30

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kirabeshyuza amakuru yavugaga ko umujyi wa Bunagana wagiye mu maboko y’umutwe wa M23.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 12 imirwano hagati ya M23 na FARDC bivugwa kko ifashwe mu mugongo na FDLR ndetse n’indi mitwe myinshi yaho muri Congo yarongeye irakara, ndetse bamwe mu batuye mu bice imirwano yaberagamo bakemeza ko agace ka Bunagana kaba kari mu maboko ya M23.

Nyuma y’ayo makuru, ubuvugizi bwa gisirikare mu burasirazuba bwa Congo bwabeshyuje ayo makuru buvuga ko umujyi wa Bunagana ugenzurwa n’ingabo za Leta. FARDC ivuga ko yasubije inyuma ingabo za M23 zari zateye uwo mujyi ndetse ko hari abasirikare benshi ba M23 bahasize ubuzima, mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC riragira riti:”Kugeza ubu umujyi wa Bunagana uragenzurwa n’ingabo zacu, M23 ifatanije n’u Rwanda bari bagerageje kudutera ariko birabananira, turabakurikirana, ndetse ndahamya ko ingabo zabo nyinshi zahasize ubuzima, twabateye twifashishije indege za Monusco”

Kwibuka30

Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 abajijwe niba koko aribo bagenzura umujyi wa Bunagana yasubije ati:”Reka dutegereza urwego rwacu rw’iperereza [ibyo ruvuga], turakora raporo yuzuye.”

Kugeza ubu abarenga 30,000 bavuye mu byabo bahunga imirwano yo ku cyumweru hagati y’ingabo za leta, FARDC, n’inyeshyamba za M23 i Bunagana n’inkengero zayo muri teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru, nk’uko bivugwa na ONU.

Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rwatangije iyi mirwano yatumye abaturage barenga 5,000 bahunga Bunangana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda, nk’uko ONU ibivuga.

Croix Rouge ya Uganda ivuga ko hakenewe ubufasha butandukanye ku bahunze imirwano yo ku cyumweru.

Comments are closed.