Ubushinwa bwasabye Amerika kutivanga mu byayo na Taiwan
Ubushinwa bwasabye Leta Zunze ubumwe za Amerika kwitonda ikareka kwivanga mu kibazo cya Taiwan kuko yaba iri kwenyegeza umuriro kandi akaba ariyo izabigiriramo ibibazo.
Repubulika ya rubanda y’Ubushinwa yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudakomeza kwatsa umuriro ku kibazo Ubushinwa bufitanye na Taiwan kuko amaherezo n’ubundi bizarangira ari Amerika ibihombeyemo.
Ibi byavuzwe na Madame Zhu Fengilan umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubushinwa nyuma y’aho Perezida Joe Biden atangarije ko igihugu cy’Ubushinwa nikiramuka cyibeshye kigatera Taiwan mu buryo bwo kucyigarurira Amerika izahita yinjira vuba na bwangu muri iyo ntambara kugira ngo itabare ikirwa cya Taiwan.
Madame Zhu yasabye Amerika Amerika kugabanya amagambo ndetse n’ibikorwa bikurura umwuka mubi hagati y’Ubushinwa na Taiwan, bitaba ibyo Amerika ikazirengera ibibazo byose bishobora guturuka ku makimbirane hagati yabyo.
Kugeza ubu Ubushinwa ntibwemera Taiwan nk’igihugu, buvuga ko Taiwan ahubwo ari imwe mu ntara za China, mu gihe Amerika yo yemera Taiwan nk’igihugu ndetse ikemera n’inzego z’ubutegetsi z’icyo kirwa gikingahaye cyane.
Abakurikiranira hafi politiki ya biriya bihugu bavuga ko Uburusiya niburamuka butisnze intambara yo muri Ukraine, bishoboka ko n’Ubushinwa bwahita butera ibirwa bya Taiwan mu rwego rwo kubyigarurira neza neza, ariko Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zararahiriye gutabara ibyo birwa igihe icyo aricyo cyose byaba bitewe n’Ubushinwa.
Comments are closed.