Ubushinwa: Umwarimukazi yakatiwe igihano cy’urupfu kubera kuroga abanyeshuri

7,001

Umwarimukazi w’Umushinwa wigisha mu ishuri ry’incuke yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa no kuroga abana 25 agahitana mo umwe.

Ubushinwa: Umwarimu yakatiwe igihano...

Wang Yun yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko abana bo ku ishuri ry’incuke ryo mu mujyi wa Jiaozuo bihutishirijwe kugezwa ku bitaro bamaze kunywa igikoma cya mu gitondo.

Urukiko rwavuze ko uwo mwarikazi yashyize ikinyabutabire cya “sodium nitrite”(nitrite de sodium) – gifite ikirango cya NaNO2 – mu ifunguro rya mu gitondo ry’abanyeshuri ba mugenzi we, nk’uburyo bwo kwihorera kubera gushwana hagati yabo.

Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari “umuntu wo kwangwa kandi w’umugome”.

Ibyo yabikoze ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, bituma Ubushinwa bugwa mu kantu ndetse bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye hirya nohino ku isi.

Icyo gihe byari byatangajwe ko abana 23 bahise batangira kuruka no kwitura hasi ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo.

Hahise hatangira iperereza rya polisi nyuma y’ibirego by’uko umwarimu yari yabaroze.

Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu mujyi wa Jiaozuo rwakatiye Madamu Wang igihano cy’urupfu.

Mu itangazo rwasohoye rwavuze ko “yashyize ’nitrite’ mu gikoma cy’abanyeshuri b’undi mwarimu… nyuma yuko bari bagiye impaka ku bibazo bijyanye no kwita ku banyeshuri”.

’Sodium nitrite’ ni ikinyabutabire akenshi gikoreshwa mu kongera ubushake bwo kurya inyama z’imiranzi, ariko gishobora kuba uburozi iyo kiri ku kigero cyo hejuru.

Si ubwa mbere aroze

Urukiko rwavuze ko butari bubaye ubwa mbere Madamu Wang aroze abantu, ruvuga ko hari n’ubwo yaguze ’nitrite’ ku rubuga rwa internet akayirogesha umugabo we bikamuviramo gukomereka byoroheje.

Umwe muri abo bana barozwe yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa mbere, aho yari amaze amezi 10.

Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari “umuntu wo kwangwa kandi w’umugome, ndetse ingaruka z’ibyaha bye zikomeye cyane, akaba akwiye guhanwa bikomeye”.

Nubwo Ubushinwa bwanga gutangaza umubare w’abo bwica bakatiwe igihano cy’urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko bwica ababarirwa mu bihumbi buri mwaka.

Iki gihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa batera umuntu urushinge rw’ingusho cyangwa akaraswa urufaya n’itsinda ry’abashinzwe umutekano.

source:BBC

Leave A Reply

Your email address will not be published.