Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwiseguye ku bakunzi bayo nyuma yo kunyagirwa ibitego bine byose.

7,376
Kwibuka30
Image

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwasabye imbabazi abakunzi bayo nyuma yo kunyagirwa ibitego bine n’ikipe ya AS Kigali.

Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sport inyagiriwe ku kibuga cy’inyamirambo ibitego 4 byose ku busa n’ikipe ya AS Kigali, kuri uyu munsi ubuyobozi bw’ikipe bubinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’iyo kipe nyine bwasabye imbabazi abakunzi n’abafana bubizeza ko ikipe kwisubiraho mu mikino ikurikira.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rw’ikipe, bagize bati:”

Kwibuka30

Ku munsi wa kabiri wa championnat, ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 3 kuko yari yabanje gutsinda ikipe ya Gorilla. Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwo championnat izaba yongeye kugaruka, ikipe ya Kiyovu izakina na Police FC, umukino utazaba woroshye na gato, ariko ubuyobozi ndetse n’umuvugizi wabafana bakaba bavuze ko hari icyizere ko ikipe izitwara neza igatahana amanota atatu cyangwa se bakayagabana.

Comments are closed.