Undi mwalimu yanze gukingirwa Covid-19 ahitamo gusezera mu kazi

5,698
Abafite guhera ku myaka 18 bagiye gutangira gukingirwa Covid-19 - Kigali  Today

Umwarimu wo mu ishuri ryisumbiye riherereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere asezera ku kazi kuko adashobora kwikingiza COVID-19 bitewe n’imyemerere n’imyumvire bye.

Ibaruwa y’uyu mwarimu witwa Ngabonziza Innocent, yanditswe kuri uyu wa Gatatu tarik 29 Ukuboza 2021, yavuze ko ayanditse ashaka gusezera.

Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere, yatangiye agira ati “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gusezera akazi k’uburezi.”

Akomeza agira ati “Muri macye nari nsanzwe ndi umurezi ku ishuri ryisumbuye rwa G.S Kabiza ho mu Murenge wa Nyamyumba. Bitewe n’imyizerere yanjye ku giti cyanjye ku bwo kubaha umutimanama wanjye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga, sinemera kwiteza urukindo rwa COVID-19. Bityo rero nsezeye akazi kuko ntawemerewe kubana n’abanyeshuri atarakingiwe.”

Uyu mwarimu asezeye nyuma y’icyumweru kimwe hari undi wo mu Karere ka Karongi na we wasezeye avuga ko na we adashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi baruwa yanditswe tariki 22 Ukuboza 2021, uyu mwarimu witwa Mutuyimana Zibie, agira ati “Ku mpamvu zo kumvira umutimanama wanjye Uwiteka Imana inyoboreramo nkaba ntarikingiza nshingiye ku myanzuro y’Inama y’Abayobozi ivuga ko umuntu utarikingije atemerewe kujya mu kazi, nifuje gusezera kugira ngo ntabangamira uburenganzira bw’abo tubana buri munsi mu kazi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wasuye Akarere ka Rubavu ahavugwa bamwe mu baturage banze kwikingiza, yabahaye nyirantarengwa ko batagomba kurenza tariki 31 Ukuboza 2021 batarikingiza.

Comments are closed.