Ubuzima bushaririye bw’urushako rubi Umunyamakuru Bright Turatsinze yanyuzemo

6,177

Umunyamakuru ukunzwe cyane Bright Turatsinze yavuye imuzi ubuzima bwe bushaririye yanyuzemo kubera urushako rubi yagize.

Biratangaje ko wabona umuntu ukurikirana ibiganiro kuri radio y’igihugu atazi izina Bright Turatsinze, uyu ni umwe mu bagabo bakora ibiganiro bya mu gitondo ndetse rimwe na rimwe mu ijoro rikuze, ni umugabo ukunzwe yane na benshi kubera ubuhanga akorana akazi ke ndetse n’ijwi benshi bemeza ko ari ryiza.

Uyu mgabo akora bimwe mu biganiro bikunzwe kuri radio y’igihugu, si aha gusa kuko n’ahandi hose yanyuze yagiye aora ibiganiro bigakundwa n’imbaga nyinshi y’abant ku buryo hari abazaga kumutura amaturo kubera kumukunda, ndetse ubwe yivugira ko yigeze kugira ikiganiro kirakundwa cyane ku buryo abayobozi bamusabye kugabanya; ubwo yari mu kiganiro inkuru yanjye gikorwa na Gerard Mbabazi kuri chaine ya youtube, uyu mugabo w’abana babiri yagize ati:”Nagize umugisha wo gukindwa n’abantu cyane, hari ubwo nabaga ndi ku kazi nkumva barambwiye ngo hanze hari umuntu ugushaka, nagenda nkasanga umuturage afite nk’igitoki cyangwa inkoko

Umwaka ugiye gushira umugore yaramutanye abana babiri

Uyu mugabo uvuga ko yavukiye mu muryango w’abantu umunani, akaba abana n’abana be babiri, ariko kubera amateka y’igihugu akavukira mu mahanga i Bugande, yavuye imuzi bumwe mu buzima bw’urushako bushaririye yanyuze kugeza ubwo umugore we yamutaye ubu umwaka ukaba ugiye gushira.

Bright Turatsinze yavuze ko kuva yashaka umugore mu mwaka wa 2015 umugore we atigeze amara icyumweru cyose arara mu rugo, ati:”…tukigera mu rugo tuvuye gusezerana umugore wanjye ntiyigeze amara icyumweru cyose arara mu rugo, byarinze bigera aho abyara umwana wa mbere, wa kabiri, bimeze bityo…” Uyu mugabo yakomeje avuga ko bajyaga bamuhamagara kenshi ngo aze atore abana be kuko nyina yabaga yabataye mu kabari.

Bright Turatsinze yakomeje avuga ko bakomeje kumubwira gutandukana n’umugore we ariko we akabyanga kuko yari yizeye ko azahinduka cyane ko yari yamushatse akiri umwana muto, agatatekereza ko wenda nakura azahinduka, ariko yabonye bidashoboka.

Yamenyanye n’uwabaye umugore we mu minsi itatu gusa, maze ku munsi wa kane amushyira mu rugo.

Mu mvugo wumva itarimo kwicuza na gato, Bwana Turatsinze Bright, umwe mu bagabo benshi bemeza ko ari urugero rwiza rw’umunu uzi kwihanganira undi, yavuze ko umugore babanye, bakabyarana abana babiri batigeze bafata umwanya wo kumenyana kuko bamenyanye iminsi itatu gusa, maze ku munsi wa kane baba barabanye, ariko ku bwe ntabwo icyo akibonamo ikibazo, ahubwo ku bwe ni ahantu yari amuvanye n’ubwo muri icyo kiganiro yirinze kuvuga aho ariho, yagize ati:”Umugore wanjye sinigeze mfata umwanya wo kumumenya, twamenyanye nawe iminsi itatu gusa, maze ku munsi wa kane turabana, numvaga wenda azahinduka bitewe n’aho nari muvanye”

Turatsinze Bright wabonekaga afite moral rwose, yabajijwe niba azongera gushaka maze avuga ko kubwe atazongera gushaka, yarazinutswe ku buryo abona ko ikimuhagije ubu ngubu ari abana be, nibi akunda cyane kandi nta gahunda afite yo kongera gushaka, yagize ati:“Oya pe, ese ubwo ni iki waza umbwira koko? sinzashaka rwose, abana banjye nibo buzima bwanjye”

“N’ubwo umugore wanjye yantanye abana, sinteganya gukora divorce kuko nasezeranye kuzatandukanywa nawe n’urupfu gusa”

Umunyamakuru yamubajije niba adateganya gukora divorce undi avuga ko atayiteganya ndetse ko ntayo azakora, yavuze ko umugore we akimunda cyane kandi ko igihe cyose azumva arambiwe ibyo arimo azaza kandi azamwakira, yagize ati:“Divorce ntayo nteganya, ndacyamukunda cyane kuko namushatse mukunda, nasezeranye nawe mu mategeko nemera ko ikizantandukanya nawe ari urupfu gusa

Abantu benshi bakozwe ku mutima n’inkuru ya Bwana Bright Turatsinze n’uburyo yitwaye mu kiganiro, benshi bamukomezaga, aband bakamwihanganisha, abandi bakamugira inama yo kwiyomora icyo gikomere agasha undi mugore kuko bose atari babi, uwitwa Jose Irakora yagize ati:”Komera nshuti yanjye Bright, sinarinzi ko wabayeho mu buzima bugoye butyo, ariko haracyariho abagore bazima, va muri ako kazu wicukuriye maze urebe ku rundi ruhande nzi neza ko wahasanga undi mugore waguha wakomora, abeza baracyariho kuko uwo mugore wawe atari we uhagarariye abandi

Bright TURATSINZE ubu ukorera RBA yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, nka KT Radio, Hot FM, RC Huye, na K-FM

Comments are closed.