Ubwenge buhangano (AI) ntabwo buje gukuraho abarimu – Min. Irere Claudette
Mu gihe Isi ikomeje kugaragaza impinduka mu iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano (AI), imyigire n’imyigishirize na yo birasaba ko ihuzwa n’aho Isi irimo igana. Ibi bitera bamwe impungenge ku ireme ry’uburezi haba ku barimu ndetse n’abanyeshuri bifashisha ubwenge buhangano, abandi bakagira impungenge z’uko abarimu bashobora gutakaza akazi bagasimburwa n’iryo koranabuhanga.
Ibi ariko ngo si ko bimeze, ndetse iri koranabuhanga ngo nta mpungenge rikwiye gutera abantu, ahubwo rije kubafasha kunoza ibyo bakora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagize ati :“Akenshi iyo tuvuga impinduka zirimo kuba mu ikoranabuhanga, iyo tuvuga ubwenge buhangano ikibazo cya mbere umuntu wese yibaza ni ukuvuga ngo abarimu bagiye kubura akazi kubera ko AI igiye kujya yigisha. Ariko mu by’ukuri, ntabwo ari ho Isi igana. Isi ntabwo igana ku kuvuga ngo abarimu bavuyeho, ahubwo Isi iragana ku kuvuga ngo ni gute abarimu bakoresha ubwenge buhangano kugira ngo noneho bigishe neza kurushaho? Uyu munsi natwe ni aho dushaka kugana. Turashaka gufasha abarimu kubwumva no kubukoresha.”
“Mu rwego rw’uburezi rero biratugarurira mu kumvisha mwalimu ko ari we fatizo. Ntawe uri bumusimbure, nta kiri bumusimbure, ahubwo ni gute yakwifashisha ubu bwenge buhangano kugira ngo abashe kwigisha neza, ntabutinye, ntabuze abanyeshuri kubukoresha, ahubwo ni gute agiye kubukoresha kugira ngo bumufashe kwigisha neza no gusobanura ibyo yigisha.”
Naho ku bagaragaza ko ubwenge buhangano butera ubunebwe abanyeshuri n’abarimu bakora ubushakashatsi, Minisitiri Irere yagize ati :“Kimwe ntabwo gikuraho ikindi. Ahubwo ni gute muri iyi si aho ubwenge buhangano budufasha mu buryo bworoshye, bitakugira umunebwe ahubwo bukwigisha gukora ibirenze ibyo uyu munsi ugezeho? Niba baguhaye ibyo ukora, yego uri bwifashishe ubwenge buhangano ariko noneho nawe ubisuzume, bugufashe kwiha intego yisumbuyeho ntugarukire gusa kuri ibyo. Abarimu ntibagomba kuyitinya, kubwira abanyeshuri ngo mugende mukore ibi, mukongera mukagaruka mukabizana. Iyo wongeye ukabakoresha ibizamini uza kubona koko ko bimwe na bimwe batabyumvise. Ibizamini ntibizavaho, ahubwo ibyo ubwenge buhangano buguha ubimenye mubijyeho impaka kugira ngo murusheho kubyumva.”

Umunyeshuri witwa Irakoze Saidi wiga muri Lycée de Kigali mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, asanga ubwenge buhangano (AI) nubwo bemerewe kubukoresha ariko batagomba kubukoresha buhumyi, ahubwo ko bakwiye kujya basesengura ibyo bubaha ndetse bakagerageza kubyumva kuruta kubikoresha gusa, ariko batabyumva.
Yagize ati :“Twe nk’abanyeshuri ntidukwiye kuyikoresha nk’inzira ya bugufi ngo twizere ibyo iduha byose. Ahubwo tugomba kubanza kubyumva kimwe, kuko ejo uzagera mu kazi cyangwa mu kizamini aho ukenera kwerekana bwa bumenyi, nuba utarabyumvise neza, bizahita bigaragara ko nta bumenyi ufite, cyane cyane nk’ibizagusaba gushyira mu bikorwa. Kuko AI na zo zigira amakosa. Iyo utabyumva rero ntabwo ubasha kuvumbura amakosa yakoze. Iyo ubyumva ubona ko yabyishe ukabikosora ugatanga ibintu bizima.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, na we agaragaza ko nta mpungenge ku hazaza h’umurimo mu Rwanda bitewe n’aho Isi igana mu ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge buhangano (AI).

Yagize ati :“Ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano ntabwo byagombye kudutera ubwoba. Ni ikintu twagombye gufata nk’ikintu kiza kudufasha gukora neza akazi twakoraga, kutworohereza akazi, kurusha kugitinya ngo kizadutwarira akazi. Hari ibyo izo mashini zidashobora gukora zigakenera abakozi basanzwe bo kuzifasha.”
Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ni kimwe mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga ku burezi (The Global Learning Conference 2026) iteraniye i Kigali tariki 19-20 Gashyantare 2026, aho impuguke mu burezi ziganira ku myigire igezweho ijyanye n’impinduka zirimo kuba ku Isi mu byerekeranye cyane cyane n’ikoranabuhaga.




src:KigaliToday
Comments are closed.