Ubwongereza bwaburiye Ukraine ko u Burusiya buri gukusanya ibisasu bya misile bizaraswa mu bihe by’ubukonje bukabije.

2,313
RPF

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko ubutasi bwabo bwatahuye umugambi w’u Burusiya wo gukusanya ibisasu bya misile bizaraswa muri Ukraine hakoreshejwe indege mu gihe cy’ubukonje bukabije.

Ministeri y’ingabo y’u Bwongereza mu cyegeranyo isohora buri munsi gikubiyemo amakuru y’ubutasi ku ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, kuri iki Cyumweru yatangaje ko u Burusiya bumaze igihe bwegeranya ibisasu byo mu bwoko bwa misile byo kuzarasa mu Gihugu cya Ukraine.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo cyegeranyo gisobanura ko u Burusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije. Ibyo bisasu bya misile bizaraswa hakoreshejwe indege .

Ibi bisasu kandi byakoreshejwe tariki 7 Ukuboza 2023 mu bitero byagabwe muri Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.Ministeri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko byari bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.

Umugore wa Perezida wa Ukraine, Olena zalenska ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, yavuze ko amahanga akwiye kugoboka Ukraine kuko badahawe inkunga u Burisiya bwabamara.

(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.