Gatsibo: Umwalimu witwa Nsabimana akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri we

3,049
RPF

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umwalimu uherutse gutabwa muri yombi kubea gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri yari asanzwe yigisha.

Mu Karere ka Gatsibo, mu murenge wa Gasange, haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Nsabimana Donath usanzwe wigisha ku rwunge rw’amashuri ya Musange, Groupe scolaire Musange ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma y’aho uno mugabo biketswe ko yafashe ku ngufu akanasambanya umwana w’umunyeshuri yari asanzwe yigisha.

Umwe mu nshuti za hafi za mwalimu Nsabimana ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yatubwiye ko Nsabimana yafashwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Ukuboza 2023, afatwa n’inzego z’umutekano kubera gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ku gagahato umunyeshuri wo kuri iryo shuri yigishaho, bikavugwa ko uwo mwana afite imyaka 14 y’amavuko.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa GS Gasange, atubwira ko koko uwo mwalimu yigishaga isomo ry’Ikinyarwanda, yafashwe kuwa gatanu, ariko ikibazo cye kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

(Inkuru ya UWASE Rehema/ Indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.