Ubwongereza bwemeje Busingye nka ambasaderi

8,947
Sierra Leone Convicts Will Continue to Be Safe in Rwanda- Busingye – KT  PRESS

Leta y’u Bwongereza yemeje Johnston Busingye nk’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, nubwo hari bamwe bagiye bashaka kujya mu matwi ya Guverinoma ngo iteshe agaciro iryo shyirwa mu mwanya ahubwo bakarenzaho no kumusabira ibihano bishingiye ku makuruy’ibinyoma.

Ukwemezwa kwa Johnston Busingye kubaye mu gihe habura amezi atatu ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022) yitezwe kuba mu cyumweru kizatangira taliki ya 20 Kamena 2022.

Busingye yagizwe uhagarariye igihugu cye mu Bwongereza taliki ya 31 Kanama 2021 ariko akomeza gutegereza kwemezwa ngo abone gutangira izo nshingano.

Imwe mu miryango yo mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye Guverinoma y’u Bwongereza kwanga kandidatire ye ndetse agafatirwa ibihano bamushinja kuba ari mu bantu bahungabanya uburenganzira bwa muntu bakarya na ruswa.

Abasesenguzi mu bya Politiki bahise bahuza ubwo busabe n’igitutu amahanga agerageza gushyira ku Rwanda rwanze kuva ku izima mu guhangana n’iterabwoba hatitawe ku waba arikora uwo ari we mu gihe yaba avogera ubusugire bw’Igihugu.

Bityo basanga umuzi w’ubwo busabe wari ushingiye ahanini ku kuba Rusesabagina Paul wifashishwaga nk’intwaro y’iterabwoba rikorwa mu izina ry’ubugiraneza, yaragejejwe mu butabera budateganya na mba kugendera ku marangamutima ashobora gutuma hirengagizwa uburenganzira bw’abo yapfakaje n’abo ibikorwa bye byagize immpfubyi bakeneye ubutabera.

Mu kiganiro na The East African, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair yavuze ko igihugu cye cyemeje ishyirwa mu mwanya rya Busingye nk’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza akaba yitezwe kugera i London mu gihe cya vuba cyane ko ibihugu bikomeje gufatanya mu myiteguro ya CHOGM 2022.

Yagize ati:  “Bimwe muri ibi bikorwa bifata umwanya; ibihugu bitandukanye bihabwa ibihe biyuranye mu kwemeza abantu muri izo nzira. Singaruka cyane ku buryo bikorwamo, ariko umusaruro ni uko ishyirwa mu mwanya rya Busingye ryemejwe. Twiteguye kubona uhagarariye inyungu z’u Rwanda agera mu Bwongereza, kandi bagenzi banjye biteguye gukorana na we ndetse na Guverinoma y’u Rwanfa mu gihe twitegura CHOGM.”

Abarwanyije Busingye bamutinyira ubushobozi n’ubudakemwa

Nubwo bamwe  mu banyapolitiki bo mu Bwongereza basabye ko Bugingye atakwakirwa bamushinja uruhare mu cyo bise “gushimuta” Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’inkiko zo mu Rwanda, abahanga mu bya Politiki bavuga ko bituruka ku kuba batinya ubushobozi bwe n’ubudakemwa agaragaza mu mirimo ye.

Bamwe mu bashyigikiraga icyo cyifuzo babaga basunika ijwi ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bahora bashakisha aho bahera banenga ibyo bita ko bitagenda, ari na yo mpamvu Rusesabagina wahamwe no gutegura ibitero byatwaye ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka ndetse n’imitungo myinshi ikangirika, yakomeje kugaragazwa nk’intwari irimo kuzira kugaragaza ibitagenda mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushyigikira inshingano zahawe Busingye ndetse inashimangira ko yakoze neza inshingano yabanjemo nka Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta guhera mu 2013.

Amb. Omar Daair yavuze ko u Bwongereza bwaganiriye na Leta y’u Rwanda ku bibazo byazamurwaga, bikagaragara ko Rusesabagina ndetse n’abandi bagize uruhare mu bitero byo mu mwaka wa 2018 na 2019 bakwiye kubiryozwa mu gihe hari ibimenyetso bibihamya.

Ati: “Ishami rya Amnesty muri Afurika ryatangaje ku mugaragaro ko Rusesabagina akwiye kuryozwa ibitero byagabwe ku basivili mu 2018 na 2019. Twe nk’abandi bafatanyabikorwa twagize impungenge mu gihe cy’urubanza tuzigaragariza Guverinoma ndetse tunazunguranaho ibitekerezo.”

Bugingye Johnston yasimbuye Yamina Karitanyi wahise agaruka mu Rwanda kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gazi, Mine na Peteroli.

Mbere yo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye yakoze imirimo inyuranye muri Guverinoma no mu rwego rw’ubucamanza harimo no kuba yarabaye Umucamanza w’Urukiko Rukuru n’Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ)

U Rwanda rugeze kure imyiteguro ya CHOGM 2022 igiye kuba nyuma y’imyaka ibiri isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19,  bikaba byitezwe ko izitabirwa n’Igikomangoma Charles hamwe n’umugore we Camilla. Iyi nama ni na yo izaba ibaye intangiriro y’ubuyobozi bw’u Rwanda muri Commonwealth buzamara imyaka ibiri.

Comments are closed.