YOUNG THUG YATAKAJE UWO BABYARANYE UMWANA WISHWE ARASHWE

9,576

Sherina Jackson akaba mama wa Lakevia, umwana yabyaranye na young thug   yaguye mu kurasana kwabereye muri atalanta mu masaha y’ijoro nk’uko raporo y Police muri iyo ntara ibigaragaza

Ni igitero cyabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje ku munsi wo ku wa kane ku wa 17 Werurwe ahagana saa 10:50 z’ijoro, bikaza gutangazwa na Polisi y’aho byabereye ku wa gatanu tariki 18 Werurwe kikaba cyarahitanye uyu mugore w’imyaka 31 akaba yarabyaranye na  Young thug wamenyekenye cyane mu ndirimbo go crazy yakoranye na Chris Brown.

Polisi yatangaje ko yahageze muri ayo masaha bagasanga Sherina  yapfuye ndetse yarashwe amasasu menshi. Ibi bibaye kuri Jeffery Lamar Williams uzwi cyane ku izina rya Young Thug ubwo hari hashize amasaha make afashe amajwi y’indirimbo na Mac Miller.

Young thug afite abana batandatu yabyaranye n’abagore bane, Lakevia akaba yari umwe muri abo utakaje mama we ku myaka 14.

Comments are closed.