UEFA YEMEREYE AMAKIPE Y’IBIHUGU KONGERA UMUBARE W’ABAKINNYI BAHAMAGARAGA.

473

UEFA YAHAYE UMUGISHA ITEGEKO RYO KONGERA ABAKINNYI AMAKIPE Y’IBIHUGU YAHAMAGARAGA.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugfabane w’Iburayi UEFA, yasohoye itangazo ryakirijwe yombi n’ibihugu by;ibinyamuryango dore ko umubare w’abakinnyi ibihugu byajyanaga bagiye gukina wavuye kuri 23 bakaba babaye 26.

Ni umushinga watangiye gutekerezwaho mu mwaka w’2020 igihe Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya covid-19, ukaba wanogejwe ndetse ugatangazwa ku mugaragaro uyu munsi. Amakipe ashobora guhitamo gukoresha abakinnyi 23 cyangwa bagakoresha 26 bitewe n’amahitamo yabo.

Umwe mu batoza baherutse kubigarukaho ni Gareth Southgate utoza ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, aho yavuze ko abakinnyi 23 kubakoresha bisaba imibare myinshi kuko aba akeneye kugumana ab’inkingi za mwamba kandi bameze neza kugira ngo bamuhe umusaruro, ibyo we yavugaga ko byagakwiriye gushyirwamo imbaraga maze umubare wabo ukaba 26.

Comments are closed.