DRC: Bahamijwe icyaha cyo guhunga urugamba bakatirwa urwo gupfa

358
Kwibuka30

Abasirikare umunani barimo n’umwe ufite ipete rya Colonel bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo guhamywa n’icyaha cyo guhunga urugamba izo ngabo zimaze igihe zihanganamo n’umutwe wa M23.

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rukorera i Goma rwaraye rwemeje ubusabe bw’ubushinjacyaha bwasabiraga igihano cyo gupfa bamwe mu basirikare bo muri batayo ya 223 bari mu butumwa bwo kurwanya umutwe wa M23 umaze imyaka uhangana n’ingabo za Leta FARDC mu duce twa Mushaki na Musangi muri teritwari ya Masisi.

Mu mpera z’ikwezi gushize, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abasirikare umunani guhamwa n’icyaha kubera ko bananiwe kuyobora abasirikare bari bafite mu nshingano bigatuma umutwe wa M23 wica abatari bake muri bo ndetse ukanigarurira uduce twa Mushaki na Musangi, amakuru akavugwa ko nyuma yo gutakaza abasirikare benshi ku rugamba, abo bayobozi nabo bahise bahunga.

Kwibuka30

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2024, Urukiko rwaje kubahamya ibyo byaha, ruvuga ko ari ubugwari no guhunga umwanzi batitaye ku ngaruka bigomba kugira kuri rubanda ruba rwizeye igisirikare.

Ni urubanza rwaregagwamo abasirikare bagera kuri 11 ariko batatu muri bo akaba bagizwe abere kuko basanze ata bimenyetso bigaragara bituma nabo bahamwa n’ibyaha.

Tariki ya 13 Werurwe 2024, guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo gusubizaho igihano cy’urupfu cyari cyarasubitswe mu 2003, isobanura ko byatewe n’uko ubugambanyi bukomeje kwiyongera mu gihugu.

Aba basirikare ni bo ba mbere bashobora kwicwa, hashingiwe kuri iki cyemezo, mu gihe guverinoma ya RDC itakwisubiraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.