Uganda: Abantu 11 Bafatiwe ku kibuga k’indege bazira impapuro mpimbano zigaragaza ko batanduye Covid-19.

6,253
Efforts underway to remove aircraft from Entebbe International Airport

Ku kibuga mpuzamahanaga cya Entebbe giherereye mu gihugu cya Uganda abantu bagera kuri 11 barimo abagore 3 n’abagabo 8, batawe muri yombi kuri uyu wa mbere bazira kwitwaza ibyangombwa by’ibihimbano bigaragaza ko bapimwe bagasanga batanduye coronavirus.

Ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cya Uganda kizwi nka Entebbe Internatonal Airport hafungiwe abagore 3 n’abagabo 8 bose bakaba abakurikiranyweho icyaha cyo kwitwaza impapuro n’ibyangombwa by’ibihambano bigagaza ko bapimiwe mu bihugu byabo ndetse ko basanze nta bwandu bw’icyorezo cya covid-19 bafite.

Daily Monotor dukesha iyi nkuru, iravuga ko bose uko ari 11, baturutse mu gihugu cya Ethiopia.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko atari ubwa mbere hafatwa abantu bitwaje ibyangomba by’ibihimbano by’abantu bagaragaza ko bapimwe ndetse ko nta bwandu bwa Covid -19 bafite. VIANNEY Luggya ushinzwe ingendo za gisivile muri icyo gihugu yavuze ko kuva Uganda yasubukura ingendo zo mu kirere kuri uyu 1 Ukwakira 2020 hamaze gufatwa abarenga 50, umubare munini wabo ukaba ari uw’abakomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Yagize ati: ”Benshi baza baturutse mu gihugu cy’Abaturanyi cya Tanzaniya, usanga bafite ibyangombwa bihimbano, twabapima tugasanga baranduye, hari nabo twigeza gushidikanyaho, maze duhamagara iwabo batubwira ko abo bantu batigezwe bapimwa”.

Ubundi amabwiriza yo kuri icyo kibuga cy’indege avuga ko kugira ngo umugenzi yemererwe kwinjira kuri icyo kibuga, asabwa icyangombwa kugaragaza ko yapimwe bagasanga nta bwandu bwa covid-19, ibipimo bimaze byibura amasaha 72

Ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko abantu bagera kuri 10,590 banduye icyorezo cya COVID-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.