Uganda: Abantu babiri batawe muri yombi bazira gusomaguranira mu ruhame
Polisi yo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abagore babiri nyuma y’uko aba bagore babonywe n’abaturanyi bari gusomaguranira mu muhanda ku manywa y’ihangu.
Umuvugizi wa Polisi wo mu gace ibi byabereyemo, madame Josephine Angucia niwe wemeje iby’aya makuru, avuga ko polisi yahurujwe yahurujwe n’abaturage, bababwira ko hari abagore babiri bari gukora ibikorasoni mu ruhame kandi ku manywa y’ihangu.
Uyu muyobozi avuga ko ibi byabaye ku italiki 18 z’uku kwezi ndetse ko abaturage baretse polisi amashusho (Video) abo bagore bombi bari gusomana byimbitse mu ruhame, igikorwa cyafashwe nk’ubutinganyi bukorewe mu ruhame.
Angucia yongeraho ko abaturage bavuze ko babonye amatsinda y’abagore aza gusura aba bombi basanzwe babana mu nzu y’icyumba kimwe kandi bakaharara, bakavuga ko ari ibikorane by’abahuje igitsina.
Angucia avuga ko ikirego kuri aba bagore cyashyikirijwe abashinjacyaha ngo basuzume niba cyaregerwa inkiko.
Police ishinja abo bagore imyifatire y’abatinganyi kandi ko babana kuva mu mwaka ushize.
Itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda ni rimwe mu akarishye kurusha ayandi ku isi.
Uwo bihamye ashobora gufungwa burundu mu gihe yabikoze ku bushake, naho mu gihe ari ikirego “gikomeye”, kirimo nko kubikora kenshi, kubikoresha abana cyangwa abanyantege nke, uwabikoze ashobora guhanishwa urupfu.
Iri tegeko ryamaganywe na leta z’ibihugu by’iburengerazuba n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.
Impirimbanyi y’uburenganzira Frank Mugisha yanenze ifungwa ry’abo bagore avuga ko bigaragaza akaga ba LGBT+ bashobora guhura na ko muri Uganda.
Yaburiye ko iryo tegeko ryatumye haba ibikorwa byo gutera ubwoba no kwambura abantu ibyabo ku iterabwoba, aho ababikorerwa benshi batinya gukurikiranwa no gusaba ubufasha.
Uganda ni igihugu gituwe ahanini n’abaturage b’ukwemera kwa gikristu.
Iryo tegeko rikarishye ku bashinjwa ibikorwa by’ubutinganyi, ryamaganywe kandi na ONU, ryatangiye kujya mu ngiro mu 2023.
Banki y’isi yahagaritse by’agateganyo inguzanyo kuri Uganda kubera iri tegeko mbere y’uko yongera kuzisubizaho mu 2025.
Bimwe mu bihugu muri Afurika na byo byashyizeho amategeko akomeye ku muryango wa LGBT mu myaka ya vuba.
Muri Nzeri umwaka ushize, inteko y’inzibacyuho ya Burkina Faso yemeje itegeko ribuza ubutinganyi, ikurikira umuturanyi wayo Mali mu 2024.
Polisi yirinze gushyira hanze amazina y’aba bagore bombi, gusa ivuga ko umwe afite imyaka 22, mu gihe undi afite imyaka 21 y’amavuko.
Comments are closed.