Uganda: Abantu batanu barimo abasirikare babiri bishwe n’abajura b’amatungo

8,623

Leta ya Uganda yabonye imirambo y’abasirikare babiri n’abahanga batatu mu by’amabuye y’agaciro biciwe mu gace ka Karamoja mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda.

Aba bashakashatsi batatu bari bagiye muri kariya gace mu butumwa bwo gufata ibipimo by’ubutaka muri aka karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Felix Kulayiyge, yabwiye BBC ko imirambo yabo yashyikirijwe minisiteri y’ingufu.

Yavuze ko abagabye ibitero ari abajura b’amatungo b’Abaturkana baturutse ku mupaka muri Kenya, bakaba barategeye iri tsinda mu birometero 40(40Km) uvuye mu mujyi wa Moroto.

Abaturkana bivugwa ko bakorana n’Abamatheniko, ubwoko bw’Abakarimojong bo muri Uganda.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko igisirikare cya Uganda kigiye guhangana n’aba bajura nyuma y’igihe kinini kibinginga.

Mu butumwa bugaragaza akababaro n’uburakari yanyujije kuri Twitter, Lt Gen. Muhoozi yagize ati”Abanyabyaha b’aba-Karamajong bishe abasirikare banjye urw’agashinyaguro! Bagomba kubiryozwa! Niba badashaka ibibazo byaba byiza bishyikirije abashinzwe umutekano muri ako gace aka kanya! Mureke turebe umugabo uwo ariwe”.

Comments are closed.