Uganda: Arikiyepiskopi wa Kampala yasanzwe mu cyumba cye yapfuye.

6,269
Arikiyepiskopi Cyprian Kizito Lwanga witabye Imana

Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.

Inkuru y’urupfu rwa Arikiyepiskopi Lwanga yatangajwe na Kiliziya Gatolika yo mu mujyi wa Kampala.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Fr Pius Ssentumbwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko uwo wihaye Imana noneho yamuhamagaye.

Yagize ati “N’umubabaro mwinshi, ndabamenyesha ko Umushumba wacu twakundaga, Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala nyiricyubahiro Dr Cyprian Kizito Lwanga yahamagawe n’Imana. Lwanga yasanzwe mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cy’uyu munsi. Turasaba ngo Imana ishobora byose kandi igira imbabazi imuhe iruhuko ridashira”.

Muri iryo tangazo bongeyeho ko “Ibindi bizakurikiraho bizatangazwa nyuma”.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.