Rubavu: Polisi yafatanye umuturage udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5

5,621
Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mata  ahagana saa moya z’ijoro abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bafatiye mu cyuho Habimana Aloys w’imyaka 52 afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5. Yafatiwe mu Murenge wa Busasamana  mu Kagari ka Gihonga ariko ubusanzwe atuye mu Murenge wa Mudende, iyo mirenge yose ni  iyo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko gufatwa kwa Habimana byaturutse ku bufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru y’uko Habimana acuruza urumogi ndetse bari banafite amakuru ko hari urwo bagiye kumuzanira muri Congo.

CIP Karekezi yagize ati” Abaturage bahaye amakuru  ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ko Habimana acuruza urumogi ndetse ko hari itsinda ry’abantu yohereje mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo kurumuzanira. Bagiye yo abatumye udupfunyika ibihumbi 6 ariko bamuzanira udupfunyika ibihumbi 5 ari narwo yafatanwe.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Habimana yafatiwe mu Murenge wa Busasamana amaze kwambuka Umurenge wa Mudende asanzwe atuyemo. Hari abantu yari ashyiriye urwo rumogi  mu Murenge wa Busasamana  bari bamubwiye ko arubagurisha. Gusa Habimana amaze gufatwa yanze kuvuga abamuzanira urumogi n’aho ajya kurugurisha.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  yashimiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bose kuba bamaze kuzamura imyumvire mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati” Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa mu mayeri ahambaye cyane kandi ibyinshi byinjirira muri aka Karere ka Rubavu, kubafata bisaba gukorana n’abaturage. Aba dukomeza gufata bituruka ku makuru tuba twahawe n’abaturage,bamaze kubona ko urumogi rurimo kwangiza urubyiruko rwinshi ndetse bigateza ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu n’ibindi bitandukanye.”

CIP Karekezi yaburiye bamwe mu bantu bagifite ingeso mbi yo kwambuka igihugu bakajya kuzana ibiyobyabwenge muri Congo banyuze mu nzira zitazwi. Yabibukije ko bafite ibyago byinshi byo kuba bahaburira ubuzima bitiranijwe n’abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Habimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi  kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.