Uganda: Dr.Besigye ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi agiye kuburanishwa nk’umusivile
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Chris Baryomunsi yatangaje ko urubanza rwa Dr. Kizza Besigye wari umaze iminsi yiyicisha inzara muri gereza, rugiye kuvanwa mu nkiko za gisirikare, rukimurirwa mu nkiko ziburanisha abasivile.
Besigye umaze imyaka myinshi atavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yafunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu, no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Aburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikare.
Yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kuva ku wa 10 Gashyantare 2025, ndetse mu minsi ishize yageze mu rukiko ubona afite intege nke.
Ku wa 16 Gashyantare 2025, Chris Baryomunsi yasuye Besigye muri Gereza ari kumwe n’umuganga we, amusaba guhagarika ibyo kwiyicisha inzara mu gihe urubanza rwe rutegereje kwimurirwa mu rukiko rwa gisivile.
Yabwiye AFP ati:“Guverinoma iri kwihutisha ibyo kwimura urubanza rwa Besigye ruva mu rukiko rwa gisirikare rukajyanwa mu nkiko za gisivile.”
Mu bihe bishize Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwategetse ko umuntu uregwa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu iyo ari umusivile aburanira mu nkiko zisanzwe.
Chris Baryomunsi ati:“Twe nka Guverinoma turi kugerageza kubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.”
Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishaga Besigye rwari rwateye utwatsi icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko ruzakomeza kuburanisha iki kirego.
Comments are closed.