Uganda: Ishyaka NRM ryemeje MUSEVENI kuzarihagararira mu matora y’umwaka utaha

8,535
Kwibuka30
Uganda's Museveni responds to claims of poor health | CGTN Africa

Ishyaka NRM rya MUSEVENI YOWERI KAGUTA rimaze kwemeza ko ariwe uzarihagararira mu matora ya prezida azaba umwaka utaha muri icyo gihugu

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rimaze kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, Prezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamarinda manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”

Kwibuka30

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Naramuka yongeye gutorwa, uyu mugabo umaze imyaka 34 ku butegetsi azaba yemerewe gutegeka indi myaka itanu, yabishaka agahatanira indi kuko mu 2017 itegekoshinga ryavanyeho manda ntarengwa.

Nubwo andi mashyaka ataratangaza abazayaserukira mu matora, gusa byitezwe ko ushobora kuzahangana bikomeye na Museveni ari umunyamuziki n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Kubera coronavirus, leta ya Uganda yategetse ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kuba mu buryo busanzwe, abiyamamaza bagomba gukoresha amaradiyo na televiziyo gusa.

Mu gihe radiyo arizo benshi bageraho, ishyaka riri ku butegetsi rifite amahirwe, ugereranyije n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko radiyo nyinshi zifitwe n’abantu bo muri NRM.

As Museveni Sworn in, Questions Raised About Uganda's Democracy ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.