Drake yaciye umuhigo wa Madonna wari umaze imyaka 12

8,720
Kwibuka30
Drake, Madonna na The Beatles

Drake yaciye umuhigo wo kugira indirimbo nyinshi mu ndirimbo 10 za mbere zikunzwe mu mateka ya Billboard Hot 100 ya Amerika, aca kuri Madonna wari ufite uwo muhigo.

Uyu muhanzi wo muri Canada muri iki cyumweru indirimbo ze, iya 39 n’iya 40, zageze mu ndirimbo zikunzwe cyane kuri countdown, izo ni iza DJ Khaled zitwa Popstar na Greece, Drake nawe aririmbamo.

Abigazeho mu myaka 11 nyuma y’uko indirimbo ye – yatumye yamamarara yitwa ‘Best I ever had’ yo mu 2010 – yaje mu 10 zikunzwe muri Amerika.

Madonna niwe wari ufite uyu muhigo kuva mu 2008 ubwo nawe yacaga ku itsinda rya muzika ryitwa The Beatles.

Iri tsinda ry’Abongereza ryageze ku ndirimbo 34 zazaga mu 10 za mbere zikunzwe cyane muri Amerika mu hagati ya 1962 na 1995.

Kwibuka30

Mu 2001, kubera indirimbo ye ‘Don’t Tell Me‘, Madonna yanganyije na The Beatles indirimbo 34 zageze hano, mu mwaka wakurikiyeho abacaho ku ndirimbo ye ‘Die Another Day’.

Madonna ariko aragumana umuhigo wo kuba muri izo ndirimbo 38 aba ari we muririmbyi/muhanzi wiganje mu kuziririmba (lead artist).

Drake nawe afite uwo mwanya mu ndirimbo 25 muri izi ze, n’izindi 15 aririmbamo inyikirizo.

Ibi bigaterwa n’imiterere y’injyana ye ya hip-hop isaba kenshi ubufatanye n’abandi bahanzi.

Abahanzi bamaze kugira indirimbo nyinshi mu mateka ya Billboard hot 100

Billboard

Leave A Reply

Your email address will not be published.