Uganda: Itegeko rirwanya ubutinganyi ryongeye guteza impaka
Kuri uyu wa Kane, Komite y’Ihuriro ry’uburinganire (Committee of the Convening for Equality/CFE), yavuze ko kuva Guverinoma ya Uganda yatora amategeko akaze ku Isi arwanya abaryamana bahuje ibitsina byahaye rugari abantu ku giti cyabo ngo babahohotere.
Reuters yatangaje ko iyi raporo yanditswe na Komite y’ihuriro ry’uburinganire yavuze ko uruhare runini mu kutubahiriza uburenganzira bwa muntu rwibasiye abatinganyi (LGBTQ) muri uyu mwaka, harimo abakorewe iyicarubozo, abashimuswe, n’abagiye birukanwa n’abantu ku giti cyabo.
Hagati y’itariki ya 1 Mutarama na 31 Kanama, abashakashatsi banditse ko hahohotewe abantu 306.
Abakoze iyi raporo kandi batangaje inyandiko 18 zivuga ko Polisi yakoresheje ibizamini by’agahato ku bantu bafunzwe kugira ngo bakusanye “ibimenyetso” byerekana ko babana bahuje ibitsina.
Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga, yatangaje ko atarasoma iyo raporo kandi ko adashobora kugira icyo ayitangazaho.
Raporo ikomeza ivuga ko imibare yayo atari impanuka bitewe n’ingorane abatinganyi (LGBTQ) bahura na zo.
Ivuga ko ihohoterwa ryashyizwe ahagaragara bitewe n’iri tegeko ryatumye umubare w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongera mu muryango wa LGBTQ, harimo n’ibitekerezo byo kwiyahura.
Itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina muri Uganda ryemejwe muri Gicurasi uyu mwaka, riteganya igihano cy’urupfu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abahuje ibitsina.
Raporo y’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri 2020 na 2021 yagaragaje ko inzego za Leta zagize uruhare mu guhohotera ikiremwamuntu nubwo itaratanga imibare igereranyije n’umwaka wa 2022.
Ku ruhande rwa Uganda Minisitiri w’Itangazamakuru Chris Baryomunsi, ntabwo aragira icyo avuga kuri izo raporo.
Comments are closed.