Uganda: Kaminuza ya Makerere yatewe n’inkongi y’umuriro hangirika byinshi

9,684

Kaminuza ya Makerere yatewe n’inkongi y’umuriro kugeza ubu bitaramenyekana icyayiteye, hangirika byinshi.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru nibwo ino kaminuza iri muzikomeye mu Karere yafashwe n’inkongi y’umuriro nubwo hari abahamya ko yatangiye gufatwa ahagana saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu.

Nubwo hataratangazwa byinshi kubyateye iyi nkongi, benshi baravuga ko hangijwe byinshi, harimo n’ububiko bw’impapuro, ndetse n’igice kinini cy’aho abakizi bakorera.

Kugeza mu gitondo ahagana saa mbiri n’igice, ibikorwa bya polisi bigamije kuzimya iyo nkongi byari bikirimo gukorwa.

Comments are closed.