Ikipe ya AS Kigali niyo yegukanye igikombe cy’amahoro

8,454
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali itsinze igitego kimwe ikipe ya APR FC biyihesha kwegukana igikombe cy’amahoro cy’uno mwaka.

Ni mu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino wahuje impande zombi wabanjirijwe n’umunota wo kunamira Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports ndetse akaba ari Se wa Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, uheruka kwitaba Imana.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports muri kimwe cya kabiri mu gihe AS Kigali yakuyemo Police FC.

Amakipe yombi yatangiye umukino buri imwe igerageza gushaka izamu mu minota ya mbere ya mbere.

APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 19 gusa Omborenga Fitina ntiyashoboye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ni mu gihe Hussein Tchabalala na we ku munota wa 23 yagerageje gutera ishoti riremereye mu izamu ariko Ishimwe Pierre wa APR FC akuramo umupira.

Ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza awutereka ku kirenge cya Tchabalala na we ahita awusunikira Kalisa Rachid watsinze igitego cya mbere cya AS Kigali.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ikiyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga no gucungana ku mpande zombi aho APR FC yashakaga uko yakwishyura igitego yatsinzwe mu gihe AS Kigali na yo yarindaga izamu ryayo ari nako ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe aho Bizimana Yannick yasimbuwe na Ishimwe Annicet, Mugisha Gilbert asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Nshuti Innocent yambuwe na Mugunga Yves.

Ku munota wa 82 w’umukino, AS Kigali yakoze impinduka mu busatirizi bwayo, Shabani Hussein Tchabalala yasimbuwe na Sugira Ernest mu gihe Rukundo Denis yasimbuye Rugirayabo Hassan na ho Aboubakar Lawal asimburwa na Niyibizi Ramadhan.

Kwibuka30

Akigera mu kibuga ku munota wa 83, Sugira Ernest yahushiije igitego cyateje impaka nyinshi aho bamwe bemezaga ko cyari cyinjiye mu izamu gusa umusifuzi Hakizimana Louis yanzura ko umupira utarenze umurongo.

Ku munota wa 85, APR FC yarwanaga no kwishyura igitego, yakoze impinduka Nsabimana Aimable asimburwa na Rwabuhihi Aime Placide mu gihe Nsanzimfura Keddy yasimbuye Ruboneka Bosco.

Izi mpinduka zakozwe n’Umutoa Adil Mohammed ntacyo zafashije ikipe y’Ingabo yakinaga na AS Kigali itozwa nka Cassa Mbungo.

Umukino waje kurangira AS Kigali itsinze APR FC, igitego 1-0, bituma yegukana iki gikombe.

Ni igikombe cya Kane cy’Amahoro AS Kigali yegukanye mu mateka yayo harimo n’icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa.

Yagitwaye mu 2001 (icyitwa Les Citadins) icyo gihe yatsinze APR FC penaliti 6-5, ibisubiramo mu 2013 itsinze AS Muhanga 3-0 mu gihe mu 2019 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 hitabajwe iminota y’inyongera.

Ni ku nshuro ya kabiri kandi Umutoza Cassa Mbungo ayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe y’Abanyamujyi ni yo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2022/2023.

Rayon Sports ni yo yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 4-0.

Mu bagore, Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Kamonyi WFC ibitego 4-1.

Comments are closed.