Leta y’u Burundi yahakanye gutererana abaturage bayo bari muri Sudan

4,659
Kwibuka30

Leta y’u Burundi yahakanye amakuru yavugaga ko yatereranye abaturage bayo bugarijwe n’intambara ikomeje kubica bigacika mu gihugu cya Sudan

Mu gihe intabara ikomeje kuba ndanze mu gihugu cya Sudan aho aba generali babiri bakomeje kumvana imitsi, bamwe mu Barundi batuye mu gihugu cya Sudan baravuga ko Leta yabo yabatereranye ikanga kubafasha kuva muri icyo gihugu.

Kwibuka30

Uwitwa Shadia yaganiriye na BBC aravuga ko bamerewe nabi, bari hagati y’ubuzima n’urupfu, uyu yagize ati:”Ndi kumwe n’abandi Barundi hano mu nzu, baje bampungiyeho, ariko tumerewe nabi rwose, na Leta yacu yaradutereranye“.

Uyu mugore uvuga ko ari ahitwa Port Sudan yakomeje avuga ko yagerageje guhamagara abahagarariye u Burundi muri Sudan ariko kugeza ubu ntibamwitaba, gusa abayobozi mu Burundi barahakana ayo makuru bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo Umurundi wese uri muri Sudan ahavanwa.

Ambasaderi w’u Burundi mu gihugu cya Misiri, Rachid Malachie Niragira yavuze ko bakoze ibishoboka byose basohore Umurundi wese uba muri Sudan ko abasigaye batarenga batanu kandi ko nabo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo babasohore muri Sudan.

Leave A Reply

Your email address will not be published.