Uganda: Polisi iri guhiga bukware umuhanzi PALASO watorokanye amapingu

13,748
Pallaso escapes with handcuffs – PML Daily

Polisi yo mu gihugu cya Uganda iri guhiga bukware umuhanzi witwa PALASSO nyuma yaho acitse polisi agatorokana amapingu.

Umuhanzi PIUS MAYANJA wamenyekanye cyane ku izina rya PALASSO ari guhugwa bikomeye na polisi yo muri icyo gihugu nyuma acitse inzego z’umutekano agacikana amapingu yari yambitswe akirukanka akabasiga.

Bivugwa ko Polisi yahurujwe n’abaturage bo mu gace uwo mugabo atuyemo, bavugaga ko babangamiwe cyane n’urusaku rwavaga mu rugo rw’uwo mugabo ubwo yari yakoresheje iminsi mikuru ari kumwe na bagenzi be banywa banavuza umuziki kandi bikaba bitemewe kubera ingamba igihugu cyafashe zo kuranya icyorezo cya coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire yavuze ko Pallaso yatorotse ndetse ubu bakaba bari kumushakisha ngo afatwe aryozwe ibyaha birimo gutoroka ndetse no kubangamira ituze rya rubanda.

Ati “Polisi iri gukurikirana uyu musore ibyaha birimo kwica amategeko nkana no gukora ibikorwa by’agasuzuguro birimo ibishobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo.”

Pallaso yashyize amashusho nyuma gutoroka Polisi avuga ko yarenganyijwe, ati “Polisi ya Uganda, twese turi abanya-Uganda kandi twese twagizeho ingaruka n’iki cyorezo mu buryo butandukanye. Gukoresha imbaraga z’umurengera no kurasa ku bavandimwe na bashiki banjye badafite imbunda bituma mbura icyizere. Birahagije.”

I am the most talented Mayanja – Pallaso – Sqoop – Get Uganda ...

Mukuru wa Pallaso witwa Henry Kasozi bari bafatanywe ; we aracyafunzwe.

Pallaso aherutse kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga afite amapingu bavuga ko yatorokanye avuga ko yafashwe ari kumwe n’inshuti ze nkeya ndetse n’abo mu muryango bari gusangira amafunguro ya nijoro mu rugo iwe, Polisi ibagwa gitumo.

Comments are closed.