Uganda: Prezida Museveni yongeye asubika itangira ry’amashuri muri icyo gihugu

8,628

Prezida Museveni wa Uganda yasubitse itangira ry’amashuri kubera icyoba cy’ubwandu bwa Coronavirus

Prezida w’igihugu cya Uganda yasubitse itangira ry’amashuri insengero, imisigiti n’utubare ndetse n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi. Byari byitezwe ko Prezida Museveni arara agejeje ijambo ku baturage ku bijyanye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa covid-19. Abantu benshi bari bategeranije amatsiko imyanzuro ya guverinoma ku bijyanye n’itangira ry’amashuri ndetse n’ikomorerwa ry’abakora umwuga wo gutwara abantu ku ma pikipiki bakunze kwita Bodaboda bamaze igihe kitari gito nabo badakora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Abatwara za moto nabo babwiwe ko batemerewe gusubukura akazi kabo kubera kwirinda coronavirus

Mu myanzuro yatanzwe, Leta ya Uganda yavuze ko kubera ikibazo k’ibikoresho byifashishwa mu gupima abanyeshuri ubwandu bwa covid-19 buri byumweru bibiri, Leta yanzuye ko itangira ry’amashuri abanza, ay’isumbuye na za kaminuza risubikwaho ukwezi kumwe.

Leta yakomeje ivuga ko usibye amshuri, insengero, imisigiti za gym, utubare ndetse na za moto nabyo bitemerewe gufungura kugeza igihe Leta izafata indi myanzuro.

Leta yasabye ababyeyi gufasha abana kwiga kuri tereviziyo, ndetse yize za ko guverinoma igiye gutanga ubufasha bwa tereviziyo ebyiri muri buri mudugudu, ni ukuvuga ko Leta izatanga tereviziyo ibihumbi 140. Ku munsi w’ejo, muri icyo gihugu habonetse abarwayi 40, mu gihe ku cyumweru hari habonetse abarenga 80.

Comments are closed.