Uganda: Steven Kabuye uvugira Abatinganyi yatezwe n’abagizi ba nabi bamutera icyuma mu nda

1,370
Kwibuka30

Umwe mu bagabo bazwiho kuvugira no guharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda yatezwe n’abagizi ba nabi bamutera icyuma mu nda.

Bwana Kabuye Steven uzwi cyane mu gihugu cya Uganda mu baharanira uburenganzira bw’abantu babana bahuje ibitsina bazwi nka LGBTQ ejo kuwa gatatu taliki ya 3 Mutarama 2023 yatezwe n’abagizi ba nabi ku manywa y’ihangu mu muhanda agana ku kazi ke ka buri munsi bamutera icyuma mu nda.

Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku rukuta rwe rwa twitter agaragaza uyu mugabo ari kuva amaraso menshi arira bigaragara ko ababaye cyane, ndetse n’urukuta rw’ishyirahamwe rye ruri kuri twitter rwanditse ruvuga umuyobozi wabo arembeye mu bitaro nyuma y’uko atewe icyuma n’abagizi ba nabi.

Iki gikorwa cyamaganywe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda harimo Bwana Frank Mugisha, yagize ati:”Ibikorwa by’urwango nk’ibi ngibi ntibikwiye guhabwa intebe mu gihugu cyacu, Leta ikwiye gushakisha uruhindu aba bagizi ba nabi”

Kwibuka30

Frank Mugisha yamaganye abicanyi babangamra uburenganzira n’ubuzima bwa rubanda

Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bihugu byashyizeho ingamba n’ibihano bikomeye ku babana bahuje ibitsina ku buryo byateje ibibazo bya dipolomasi hagati y’icyo gihugu.

Abo mu ishyirahamwe rya Coloured Voice -Truth to LGBTQ bavuze ko Leta n’igipolisi kigomba gukora ibishoboka byose abagize bakarinda abagize iryo shyirahamwe rirengera abatinganyi.

(UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.